Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Sat B mu bwihebe bukomeye yasabye inkunga y’amasengesho ku bw’indwara arwaye

Bizimana Aboubakar Karoum (Sat B), umuhanzi w’Umurundi ariko usigaye ukorera muzika ye mu Rwanda arasaba amasengesho y’Abanyarwanda n’Abarundi nyuma y’uko bamusanzemo indwara ya kanseri.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook yagize ati: "Sinari nzi ko ndwaye kanseri ku myaka yanjye ariko ndabasabye munsengere bene wacu nabaye hafi bakaba babizirikana ni umwanya w’amasengesho yanyu. Murakoze."

Ibi hashize amasaha 20 abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook aho yatangiye agira ati: "Ego koko iyi n’iyo Si twakuze ababyeyi batubwira. Bimwe biraza ibindi bikagenda n’iyo mpamvu iyo uryamye wishimye tekereza kubyuka uvuga uti ‘Ntacyo nkeneye kuri iy’Isi."

Asoza aya magambo avuga ko akunda umubyeyi we (nyina) aho yagize ati: "Mama urabizi ndagukunda hari hageze ngo nkwiteho nk’imfura yawe none ngiye kongera kubagora nk’umwana kandi."

Uyu muhanzi umaze igihe akorera muzika ye mu Rwanda nyuma y’imvururu zibasiye igihugu akomoka mu mwaka ushize, yamenyekanye mu ndirimbo yitwa "Satura Amabafle" n’izindi yagiye akorana n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda harimo Urban Boys n’abandi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Sezibera Chris. - 19/10/2016 saa 08:55

Yoo!!Sat b,wihangane sh.turagukunda reka tugusengere.
Kanda hano umusubize

NIHORIMBERE EGIDE - 12/10/2016 saa 21:01

TURI NYUMAYAWE NTUCIKINTEGE TURACAGUKUNDA
Kanda hano umusubize

sandro - 12/10/2016 saa 13:38

sait-bi ntiwihebure imana ninkuru iyakuye Daniel murwobo gwintambwe nawe izogukiza mwizina rya Yesu cancel irakira komeza uhamagare imana ndazi irakwitaba igukize uzosubira kutwandikira udushingirintahe wakize turabandanya tugusengera .Amen
Kanda hano umusubize

NIHORIMBERE EGIDE - 12/10/2016 saa 21:08

SANDROWANDITSENEZACANE IMANA IDUHEZAGIREHAMWETWESE
Kanda hano umusubize

Raph - 12/10/2016 saa 09:39

Komera komera kandi w'ihangane icyifuzo utanze n'icyiza Imana yo mu ijuru umve kandi igutabare.Ariko nawe wegere Imana ucyizwe kandi wiyeze.ibone kugutabara.
Kanda hano umusubize

remejio boas - 14/10/2016 saa 07:12

Hewe ntiwihebure imana irakubona.jewe icombona wokora.indirimbo wagiye usohora ninziza ziri mwo impanuro.genda uhindure.uririmbire imana gusa .ivyubusan uvyihoze.
Kanda hano umusubize

Raph - 12/10/2016 saa 09:37

Komera komera kandi w'ihangane icyifuzo utanze n'icyiza Imana yo mu ijuru umve kandi igutabare.Ariko nawe wegere Imana ucyizwe kandi wiyeze.ibone kugutabara.
Kanda hano umusubize

artur - 14/10/2016 saa 22:28

ntakund niwihangan uzokir tur inyuma yaw tuzogum tugusenger
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X