Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Sauti Sol bagiye kugaruka I Kigali mu gitaramo cyo kumurika album yabo nshya

Amasore bakomoka mu gihugu cya Kenya ari bo Bien-Aimé Baraza , Delvin Mudigi, Polycarp Otieno na Willis Austin Chimano bagize itsinda rya Sauti Sol nyuma y’uko baje mu Rwanda mu minsi yashize bagera I wabo bagatangaza ko bakunze abantu bo mu Rwanda ndetse ko bazagaruka kuhakorera igitaramo kuri ubu bamaze kwemeza ko bagiye gukorera igitaramo gikomeye i Kigali hagamijwe kumurika album yabo baheruka gusohora yitwa "Live and Die in Afrika".

Aba basore bamaze kuzenguruka ibihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika bakora ibitaramo byo kumurika iyi album yabo ya gatatu.

Nk’uko bigaragara ku ngengabihe yabo, ku rutonde rw’ibihugu basigaje gutaramiramo bamurika iyi album nshya hasigaye bine harimo n’u Rwanda.

Bruce Twagira ureberera inyungu z’iri tsinda mu Rwanda yatangaje ko igitaramo cyo kumurika album ya Souti Sol mu Rwanda kizaba ku wa 20 Kanama 2016.

Abagize itsinda rya Sauti Sol bamuritse bwa mbere iyi album mu gitaramo gikomeye bakoreye i Nairobi, ku wa 13 Gashyantare 2016. Banakoreye ikindi gitaramo ahitwa Agadir muri Maroc, basusurutsa abakunzi babo muri icyo gihugu banahamurikira "Live and Die in Afrika."

Souti Sol baherukaga i Kigali ku itariki ya 17 Ukwakira muri 2015 ubwo bari baje kureba igitaramo cya Stromae.

Aba basore kandi baherutse gutaramira abanyarwanda i Kigali mu iserukiramuco rya KigaliUp, aho bishimiwe cyane bikabatera umwete wo kugaruka kuharirimbira.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X