Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Sauti Sol bamaze gusesekara mu mujyi wa Kigali

Nk’uko babisezeranije abanyarwanda ko bazagaruka kubataramira, ndetse bakaba bari baratangaje ko bazabikora mu rwego rwo kubamurikira Album yabo nshya, abasore bagize itsinda ry’abanyamuziki rya Sauti Sol ryamaze gusesekara ku butaka bw’u Rwanda aho bagiye gukomereza gahunda yabo yo kuzenguruka imijyi inyuranye bamurika album yabo nshya bise ‘Live and Die in Africa’ aho biteganijwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nzeli bazataramira muri Camp Kigali.

Aba basore byari byitezwe ko bagera mu Rwanda ku munsi w’ejo hashize (Ku wa kane), gusa baza kugira ibibazo by’indege. Sauti Sol bakaba bageze i Kanombe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ahagana saa mbili zo muri iki gitondo cyo kuwa Gatanu tariki 16 Nzeli 2016.

Aba basore bamaze kugera mu mujyi wa Kigali, aho biteganyijwe ko ku isaha ya saa tanu bari bube bari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri Grand Legacy Hotel.

Biteganyijwe ko igitaramo cy’aba basore kizabera mu mahema ya Camp Kigali, kuri uyu wa gatadatu tariki ya 17 Nzeri 2016, guhera ku isaha ya 6PM kugeza 11PM.

Gilbert NAHANE-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X