Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Sekaganda aranenga abahanzi nyarwansa biyita abasitari bataranarenga umutaru

Niyitegeka Gratien uzwi cyane ku izina rya Sekaganda, kubera filime zitandukanye yagiye agaragaramo, avuga ko nta muhanzi nyarwanda wakiyise ‘Super Star’ nta mutaru aratera ngo ibikorwa bye birenge imbibe z’u Rwanda bigere ku rwego mpuzamahanga abe yanakwegukana ibihembo mu marushanwa mpuzamahanga.

Sekaganda avuga ko abenshi mu bahanzi, abakinnyi b’umupira w’amaguru cyangwa se abakina ama filime n’ibindi bitandukanye bituma umenywa, iyo bamaze kumva ko bazi ibikintu cyangwa bazwi byose biba byapfuye.

Sekaganda umaze imyaka umunani akina filime, Theatre, avugira inka, asaba mu bukwe, akaba n’umuhanzi uririmba, ngo ibi byose kuri we ntabwo ashobora kwiyita super star. Kuko iryo jambo rivuga ikintu gikomeye cyane.

Avuga ko inyenyeri bitaga ‘Croix du Sud’ ariyo umuntu yabonaga aho ari hose. Naho mgo we uko abona mu Rwanda nta numwe wagakwiye kwiyita Super Star kuko hakiri urugendo rurerure, ngo igikwiye ni uko bakomeza bagashyiramo ingufu mu mikorere, naho ngo bitabaye ibyo bazavaho banasenye ibyo bamaze kugeraho.

Yagize ati: "Ubuse koko mu Rwanda ni nde wakiyise ‘Super Star’?? haracyari urugendo ahubwo dukomeze dukore cyane tutazasenya ibyo twubatse."

Yongeraho ko iyo umuntu yamaze kwishyira mu myanya runaka kuba yarenga aho ari bidakunze gushobokera benshi. Ahubwo ujya kureba ugasanga wasubiye inyuma ku buryo bitanagukundira kongera gutera imbere.

Uyu muhanzi ndetse akaba n’umukinnyi wa filime avuze ibi mu gihe bamwe mu bahanzi bari bazwiho kuba biyita ko bakomeye ndetse n’abandi bantu bakabona ko bafite amazina aremereye haba mu muziki ndetse no mu bindi bintu bitandukanye batangiye gusubira inyuma, byongeye ukabana nta n’ibikorwa bigaragara bagikora.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MUCYO - 28/09/2016 saa 14:45

nuntanga kubona his number uzayimpe YES SEBO
Kanda hano umusubize

Makanzu Benjamin - 27/09/2016 saa 19:25

Uvugishije,ukuri.,ntamu,star,mbona
Kanda hano umusubize

njyewe - 27/09/2016 saa 17:08

sha nibyo pe
Kanda hano umusubize

My Name is Alexia Mumararungu - 27/09/2016 saa 21:34

nibyo pe kandi koko iyo hari icyikurimo uracyigaragaza buriya nkunda sekaganda kuburyo nabuze na number ze ngo muhamagare byibura njyire inyenyeri namukuraho we ubwiwe afite inyenye nziza zigaragara afite impano nziza muri macye azi icyashaka muri make niwe mu star ndamukunda ndamukunda cyane cyaneeeee mwambabariye mukampa numbers ziwe nkamuvujyisha mwabyemera murakoze!
Kanda hano umusubize

My Name is Alexia Mumararungu - 27/09/2016 saa 21:35

nibyo pe kandi koko iyo hari icyikurimo uracyigaragaza buriya nkunda sekaganda kuburyo nabuze na number ze ngo muhamagare byibura njyire inyenyeri namukuraho we ubwiwe afite inyenye nziza zigaragara afite impano nziza muri macye azi icyashaka muri make niwe mu star ndamukunda ndamukunda cyane cyaneeeee mwambabariye mukampa numbers ziwe nkamuvujyisha mwabyemera murakoze!
Kanda hano umusubize

My Name is Alexia Mumararungu - 27/09/2016 saa 21:54

nibyo pe! ndakwemera cyane kuburyo nakubuze uzi icyo ushaka ufite impano nziza ndamukunda pe mumbabarire mumpe nimero ye mwayimpa murakoze!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X