Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Senderi asanga adakwiye kubura mu bazegukana Salax Awards

Umuhanzi Senderi International Hit atangaza ko akurikije ibikorwa yakoze n’ahantu yagiye aririmba muri uyu mwaka, mu bahanzi baririmba injyana ya Afro-beat nta n’umwe wamurushije, bityo we akaba abona ko ari we ukwiye igihembo cya Salax Awards.

Senderi yavuze ko ibikorwabye bye muri uyu mwaka ubwabyo byivugira ugereranyije n’abo bahanganye barimo Social Mula, Mico the Best, King James, Uncle Austin, ndetse n’abandi, ngo kuko muri bo nta numwe waririmbiye abaturage nk’abo yaririmbiye, nta wakoze video nk’iyo yakoze, nta wamuritse Album y’indirimbo ze kandi we yarabikoze, ndetse ngo nta n’uwakoze indirimbo nyinshi nk’ize.

Yongeraho nko we yakoze ibitaramo byamuhuje n’abantu bagera muri miliyoni 6,5 muri 12 z’Abanyarwanda, nyamara nta wundi muhanzi witwa ko bahanganye wabikoze.

Ngo ashingiye kuri ibyo byose rero asanga mu bahanzi bakora injyana ya Afro beat bose bo mu Rwanda nta numwe wamuhiga, ari na cyo gituma abona akwiriye kwegukana Salax Awards.

Yagize ati: "Nkurikije ibikorwa n’ahantu ndirimba, abo bose niba hari uwaririmbiye abaturage nk’abo naririmbiye, uwakoze video nk’iyo nakoze, ninde wamuritse Album? Ninde wakoze indirimbo nyinshi nk’izanjye? Bahaye abaturage ngo bahitemo ninde wagira abaturage benshi bamushyigikira? Afro beat n’ubundi ninjye usanzwe uyifite, bayinsubize. Uwumva twahangana azaze tujye imbere y’imbaga tugaragaze ibyo twakoze, hanyuma abaturage bahitemo."

Senderi kandi yongeYEho ko ari mu bahanzi bacye bakoze indirimbo zirindwi (7) z’Ikinyarwanda, Igiswahili n’Igifaransa zirimo n’izifite amashusho.

Senderi ‘International’ Hit arasaba abakunzi be n’abanyamakuru kumushyigikira akisubiza Salax Award mu kiciro cy’injyana nyafurika "Afro-beat", kuko ngo abo bahanganye muri iki kiciro bose yabarushije ibikorwa.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X