Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Senderi yagaragaje agahinda n’umubabaro atewe no kuba atararirimbiye Perezida Robert Mugabe

Nyuma y’uko inama y’abayobozi b’ibihugu by’Afrika y’unze ubumwe yari imaze iminsi ibera mu Rwanda (#27AUSummit), umuhanzi Senderi International Hit yagaragaje ko afite umubabaro n’agahinda kenshi kuko atahawe umwanya wo kuririmbira abakuru b’ibihugu n’abandi bayobozi bari bitabiriye iyo nama ariko cyane cyane Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe.

Mu magambo yuje agahinda kenshi, Senderi International Hit abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yihanganishije perezida Mugabe kuba ataramubonye aririmba indirimbo zivuga ubutumwa bw’uko u Rwanda rwibohoye.

Yanditse ati: "H.E Mugabe sorry kimwe n’abandi mwaje muri#27AUSummit ndababaye kuba ntarabaririmbiye uko Africa n’abanyarwanda Twibohoye ndetse ko intore z’Afrika ko aritwe tugomba kwishakamo ibisubizo. see u next Time."

Ibi byatumye benshi mu bamukurikirana bamugaragariza ko yakagombye kuba yarari mu bahanzi baririmbye muri iyo nama cyane ko ari mu bahanzi bazwi mu ndirimbo zivuga ku mahoro, ndetse zikagaragaza ibyiza bitatse u Rwanda.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X