Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Senderi yashimishijwe n’uburyo Rihanna yipimishije SIDA, ahitamo gutinyura abafana be bakipimisha kuri Noheri

Nyuma y’uko umuhanzi Eric Senderi a.k.a International Hit, abonye ifoto y’Umunyamerikakazi akaba n’umukinnyi w’amafilime Robyn Fenty wamamaye nka Rihanna yisuzumisha agakoko gatera Sida mu Ruhame, nawe yavuze ko azabikora kuri Noheli imbere y’abafana be n’itangazamakuru, ndetse anasaba abafana be n’abandi banyarwanda bose kuzitabira igikorwa cyo kwipimisha agakoko gatera SIDA ku bushake.


Abinujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yabwiye Rihanna ko yishimiye kubona atinyuka kwisuzumisha imbere y’abarenga ibihumbi 20, ndetse avuga ko ari igikorwa cy’ubutwari kidapfa gukorwa na buri cyamamare cyose gikurikiranwa cyane noneho imbere y’imbaga y’abafana bawe.

Avuga ko byamuhaye imbaraga zo gutinyuka akazisuzumisha nubwo yumva bitamworoheye kugira ubwo bugaboo. Ahubwo agasaba abafana be kuzaza kumutinyura ku bisubizo azabona dore ko asaba n’itangazamakuru kuzaba rihari.

Yagize ati: "Rihana nagukunze kuba wipimishije mu ruhame imbere y’abantu barenga ibihumbi 20.000 ,ni ubutwari utitaye ku bisubizo uri bubone imbere y’itangazamakuru kuri uyu munsi wo kuzirikana abanduye agakoko gatera sida. Wantinyuye nanjye kuri Noheli nzisuzumisha imbere y’itangazamakuru menye uko meze. Ahwiiiii nyagasani ndakwinginze uzambe hafi. Banyamakuru bacu nkunda kandi nemera ndabasabye muzambe hafi n’abafana banjye mutinyucye muzaze tujyane n’abatarabanjye muzaze mu ntere akanyabugabo tumenye uko duhagaze.Thx Rihana."

Mu minsi ishize nibwo yanashyize hanze indirimbo ayita ‘Convention’ yakoranye na Bruce Melodie. Abantu nayo ikaba yarabateye amatsiko yo kuyumva kubera iryo zina ry’inzu nziza iri muri Kigali.

Gilbert

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X