Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Senderi yashyize ku isoko umwanya w’akazi ku ushaka kumubera umujyanama ’Manager’

Umuhanzi Eric Senderi yatangaje ko kuba atacyumvikana cyane nk’uko byahoze, ari ingaruka zo kuba nta mujyanama ‘Manager’ ukurikirana ibikorwa bye agira, ari yo mpamvu yashyize ku isoko uwo mwanya ndetse akanagira ibyo asaba ku waba ashaka ako kazi.

Uyu muhanzi ubusanzwe nyuma y’umuziki ufatwa nk’umunyarwenya rwinshi, yavuze ko arambiwe guhora ananizwa ku isoko kubera kutagira umugira inama, bityo mu gihe cyose yaba amubonye abari bamaze igihe bibaza impamvu atakivugwa cyane noneho bashobora kuzamubona mu yindi sura batari bamenyereye.

Bimwe mu byo Senderi asaba uwaba ashaka uwo mwanya: Icya mbere ni ukuba akunda ibihangano bye. Kuba yararangije Kaminuza. Kuba azi indimi zirenze ebyiri cyane cyane ‘Igifaransa n’Icyongereza’ no kuba ahora asa neza ‘Smart’.
Senderi avuga ko yifuza gukora umuziki nk’umunyamwuga bitari ugupfa gushyira hanze ibihangano mu gihe cyose abonye rimwe na rimwe ibyo bihangano ntibinabone umwanya wo kumenyekanishwa ‘Promotion’.

Abajijwe niba adashobora kuba yabura umubare munini w’abafana be bamukundiraga uko akora, yavuze ko umufana nyamufana ari ukunda iterambere ry’umuhanzi, atari uwishimira ko umuhanzi afatwa nk’utazi ibyo arimo kandi muri we nta kintu aba atakoze ngo ashimishe rubanda.

Yanagarutse ku bikorwa bye by’umuziki, avuga ko mu minsi ya vuba ashobora gufatanya ubuhanzi n’itangazamakuru ryogeza imipira kuko amahugurwa ayageze kure.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

dushimimana - 13/10/2016 saa 21:04

sha namwifuriza kumubona pé
Kanda hano umusubize

dido - 13/10/2016 saa 16:06

ariko nkawe urashaka umujyanama wiki? ibyawe byarakunaniye undi azagushobora kandi urinumuhanzi muzima ntiwakwirirwa ushyiraho ushyiraho itangazo ahubwo bakurwanira wowe mbona umeze nkuwasaze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X