Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Shah Rukh Khan yafatiwe ku kibuga cy’indege muri Amerika

Umukinnyi wa Sinema ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde Shah Rukh Khan yongeye gufatirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku kibuga cy’indege Los Angeles International Airport kuri uyu wa gatanu.

Nk’uko BBC yabitangaje Shah Rukh Khan yafashwe n’abayobozi bakora mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika ubwo yari mu rugendo yerekeza mu Mujyi wa Los Angeles mu ijoro ryo kuri uyu wa 12 Kanama 2016.

Gusa abafashe uyu mugabo ntibatangaje impamvu bamufatiye ku kibuga cy’indege ndetse kugeza ubu ntiharamenyekana igihe inzego z’umutekano zamumaranye.

Mu magambo agaragaza agahinda yatewe no gufatirwa ku kibuga cy’indege, abinyujije kuri Twitter Shah Rukh Khan yagize ati: "Nubaha kandi nemeranya n’uburyo inzego z’umutekano ziri gukora bigendanye n’uburyo isi imeze muri iki gihe ariko guhora ufatirwa ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika buri gihe birababaza cyane."

Ambasadeli wa Amerika mu Buhinde yasabye imbabazi ku bwo gufatwa kwa Shah Rukh Khan anongeraho ko ubuyobozi buri kwiga kuri iki kibazo ku buryo bitazongera kubaho ukundi.

Uyu Ambasadeli aravuga ibi kuko muri 2012 Shah Rukh Khan yafatiwe ku kibuga cy’indege cya White Plains hafi ya New York , inzego z’umutekano zikamumarana iminota 90. Muri 2009 na bwo yafatiwe kuri Newark Airport mu gihe kingana n’amasaha abiri arekurwa ari uko ambasade y’Ubuhinde ibigizemo uruhare.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

joseph - 14/08/2016 saa 05:15

The guy is a big taliban!!!dusobanukirwe nuwo ariwe kwanza!!!ikindi kwinjira amerika ufite izina ririmo khan ndibaza ko bitoroshye yuko nabatalibani!!!
Kanda hano umusubize

klaus Eichmamn - 13/08/2016 saa 07:40

Ntacyo aricyo na Obama nawe yahagarikwa kumvo zumutekamo nkaswe iyo ntwari yi Bollhood
Kanda hano umusubize

klaus Eichmamn - 13/08/2016 saa 07:40

Ntacyo aricyo na Obama nawe yahagarikwa kumvo zumutekamo nkaswe iyo ntwari yi Bollhood
Kanda hano umusubize

Zirikana Annex - 12/08/2016 saa 22:28

kuki c ariwe ufatwa gutyo??? mubuhe buryo c??
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X