Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Social Mula asanga gukora umuziki byatunga umuhanzi, ariko bisaba gukora cyane

Umuhanzi nyarwanda Lambert Mugwaneza, uzwi cyane ku izina rya Social Mula mu ruhando rwea muzika nyarwanda, avuga ko mu Rwanda umuhanzi akoze neza umuziki ushobora kumutunga, ariko ko nanone bisaba gushyiramo ingufu n’igishoro kiri hejuru cyane, kandi igihe kirekire, ukongeraho kwihangana nturambirwe ndetse ukitwara neza.

Mula avuga kandi ko kugira ngo utumirwe mu bitaramo bisaba gukora indirimbo zigakundwa, ari naho ahera avuga ko bisaba gukora cyane ndetse ugashoramo menshi kugira ngo ibyo ukora bibe bishimishije.

Yagize ati: "Ugomba gukora ibintu abantu biyumvamo kugira ngo n’amafaranga azagaruke. Niyo mpamvu njyewe ubu nsigaye mpa agaciro cyane ibihangano nkora kugira ngo bikundwe."

Uyu muhanzi avuga ko ibikorwa byinjiriza amafaranga abahanzi nyarwanda bikiri bike; ku buryo umuziki utinjiriza abawukora nk’uko baba bawushoyemo, ariko nanone akemeza ko nubwo bimeze byityo uwawukora neza umutunga.

Uyu muhanzi Mula, w’imyaka 23, avuga ko menshi mu mafaranga abahanzi babona ava mu gutumirwa mu bitaramo, no mu birori binyuranye, hamwe no mu gusinyana amasezerano n’ibigo bikomeye by’ubucuruzi.

Agira ati: "Amafaranga umuntu ashora aba ari menshi; wenda tuvuge nko gukora amashusho y’indirimbo imwe bishobora kugutwara nka miliyoni imwe, ariko siko uzayinjiza mu gitaramo kimwe. Ushobora gutumirwa ku cyumweru bakaguha nk’amafaranga ibihumbi magana atatu, cyangwa se magana atanu ariko ntabwo ayo mafaranga yose akenshi ashobora kuzira rimwe."

Yongeraho ariko ko hari n’ubwo umuhanzi nyarwanda ashobora gukora igitaramo akaba yakwishyurwa amafaranga arenga miliyoni imwe ku gitaramo kimwe, ariko ko bidakunze kubaho kenshi.

Uyu muhanzi rero ashingiye kuri ibi avuga ko umuziki mu Rwanda ushobora gutunga uwukora ariko bikaba bisaba gushora agatubutse ndetse ukanihangana cyane.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X