Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Social Mula mu gitaramo cy’akataraboneka agiye gukorera muri H-Zone Gikondo

Nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru Charly na Nina bataramiye abakunzi ba muzika nyarwanda bari muri H-Zone Gikondo, aho babaririmbiye bakajya kuva ku rubyiniro batabishaka, kuri ubu ubuyobozi bwa MIG Ltd bwazaniye abakunzi ba muzika nyarwanda umuhanzi Social Mula, umwe mu bahanzi bafite indirimbo ziri ku bica bigacika haba mu Rwanda ndetse no mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba.

Uyu muhanzi uri kubica bigacika muri muzika Nyrwamda azataramira abafana be ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange kuri iki cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo 2016, aho azaba abaririmbira mu buryo bwa Live, dore ko ari umuhanga mu kuririmba.

Biteganyijwe ko ku isaha ya saa moya z’umugoroba aba Djs ba kabuhariwe mu kuvangavanga umuziki bazaba batangiye gususurutsa abazaba bitabiriye iki gitaramo dore ko n’ubusanzwe muri H-Zome hasanzwe hari aba Djs bazi gususurutsa abakunzi ba muzika.

Naho ku isaha ya saa tatu kugeza ku isaha ya saa yine z’ijoro ni isaha yiswe Happy Hour, aho umukobwa wese ndetse n’uzaba yamusohokanye bazafata icyo kunywa cy’ubuntu.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa MIG Ltd buri gutegura iki gitaramo, ngo kizaba ari igitaramo cy’akataraboneka kuko ngo abazaba bacyitabiriye bazabona imiririmbire idasanzwe y’uyu muhanzu uzaba waje kubataramira, dore ko iki gitaramo kizaba cyiganjemo udushya twinshi no gutungurana kwa bamwe mu byamamare bizaba byitabiriye iki gitaramo.

Biteganyijwe ko umuntu uzitabira iki gitaramo azinjirira ubuntu, gusa icyo asabwa ni ukuzaza yitwaje ayo kugura icyo kwica akanyota.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X