Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Social Mula yavuye H-Zone abafana barira kubera ibyishimo, ageze Zag Nut ho barabogoza

Umuhanzi Social Mula, umuhanga mu kuririmba ndetse akaba ari numwe mu bahanzi bakunzwe mu ruhando rwa muzika nyarwanda, mu ijoro ryatambutse yakoze ibintu bitashoborwea n’abahanzi bose, aho yakoze ibitaramo bibiri mu ijoro rimwe ndetse ibyo bitaramo nikagira ubwitabire bwinshi ku buryo budasanzwe. Akarusho mu ri ibyo bitaramo bamwe mu bafana be barize bitewe n’ibyishimo byabasaze.

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira kuri uyu wa mbere Social Mula yari afite ibitaramo bibiri, aho yataramiye abakunzi be ahazwi ku izina rya H Zone Gikondo na Zag Nut Kimisagara mu mujyi wa Kigali. Muri ibyo bitaramo byombi abafana bamusanganizaga ibyishimo bitagira ingano, ndetse bamwe bakanarira ku bw’ibyishimo byabasaze.

Ubwo uyu muhanzi yari muri H Zone bamwe mu bafana be b’abakobwa barijijwe n’ibyishimo dore ko yagiye kuva ku rubyiniro ukabonabarababaye.

Uyu muhanzi akiva ku rubyiniro muri H-Zone yahise yerekeza muri Zag Nut, ho biba akarusho, dore ko n’asbagabo bapfukamye amarira agatakara hasi kubera ibyishimo byinshi n’urukundo bagaragarije uyu muhanzi.

Ni nyuma yogushyira ahagaragara indirimbo ye nshya "Amahitamo". Social Mula aherekejwe n’itsinda rimufasha mu mwugawe wa muzika,mu ijoro hagati ubwo yajyaga ku rubyiniro abitabiriye iki gitaramo bamugaragarije ibyishimo bitagira ingano reka si ukwiyamira wagiraga ngo barabonekewe.

Ahaberega iki gitaramo hari hakubise huzuye. Uyu muhanzi kandi, uretse kwishimirwa gusa, aho yakoreye ibitaramo yahakuye n’akayabo mu mafaranga yahawe n’abafana inzoga zo abura uko azicyura.

Haba muri H Zone hari huzuye utabona aho ukandagira, ageze muri Zag Nut naho abafana baruzura abandi Babura aho bajya basigara hanze.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

asouman - 10/11/2016 saa 23:33

nakomerezah akore cyane numuntu wumugabo
Kanda hano umusubize

mugabo theogen - 9/11/2016 saa 06:40

uwomusore nakomereze aho tumrinyum
Kanda hano umusubize

alfred - 7/11/2016 saa 20:31

Sukubeshya uyumusore ndamukunda pe! sinkunda imuziki ariko yatumye nkukunda
Kanda hano umusubize

elliot - 7/11/2016 saa 16:39

tragkund shyrmo imbrga tkri inyma
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X