Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Social Mula yerekanye ko ari umuhanzi w’umuhanga ndetse ukunzwe

Kuri iki cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo 2016, ubwo umuhanzi nyarwanda Social Mula yataramiraga abitabiriye ugutaramo cye muri H Zone Gikondo, yagaragarije benshi ko ari umuhanzi ukunzwe ndetse w’umuhanga, dore ko H Zone yakubise ikuzura abafana be.

Cyari igitaramo cy’akataraboneka, aho buri wese wari uri muri H Zone wabonaga yishimiye uyu muhanzi Social Mula ndetse ntibyari byoroshye ko umuntu yabona aho akandagiras bitewe n’umubyigasno w’abantu bari bitabiriye iki gitaramo bari benshi.

Nk’uko uyu muhanzi yari yabisezeranije abafana be ko azabaririmbira bakishima, yageze ku rubyiniro maze abantu si ukubyina karahava.

Muri iki gitaramo byose byari byabaye bishya kandi byiza aho umuntu yinjiraga muri H Zone akabona ko byose byahindutse.

Ku isaha ya Saa yine n’igice ni bwo Mc Nario na Dj Ira bari batangiye gususuruta abari bitabiriye iki gitaramo, dfore ko yaba Mc Nario na Dj Ira ari abahanga mu mirimo yabo, aho uvanga umuziki awuvanga kinyamwuga n’ushyushya urugamba akabikora kinyamwuga.

JPEG - 223.9 kb
Dj Ira

Mc Nario mu minota mike yahamagaye Social Mula ku rubyiniro, maze Social nawe arahagera asbantu si ukubyina karahava.

JPEG - 187.9 kb
MC NARIO

Uyu muhanzi yabanje kuririmbira abari bitabiriye iki gitaramo mu buryo bwa live kugira ngo abereke ko ibyo baba bumva bitaba byakozwe n’ibyuma by’ikoranabuhanga gusa ahubwo ari ijwi rye bwite n’ubuhanga afite.

Social Mula yaririmbiye abari aho indirimbo ze nka ’Muburoko, Kundunduro, n’ozondi zirimbo n’iyo aherutse gushyira ahagaragara yise Amahitamo

Iki gitaramo cyari kitabiriwe n’abatari bake wabonaga bakeye ndetse ukanasanga babyina ku buryo bushimishije.

Andi mafoto

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X