Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Mu mafoto: TBB, Bull Dogg, Gabiro na Tonny bakoze igitaramo gishimishije muri H-Zone Gikondo

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2016 abahanzi barimo Tonny, Gabiro, TBB ndetse na Bull Dogg bakoze igitaramo cyo gutaramira abakunzi ba muzika batuye mu gace ka Gikondo, igitaramo cyabereye mu kabyiniro ka H Zone, muri iki gitaramo aba bahanzi baherekejwe n’abandi barimo Babu, Lil P na Young Grace bakoze igitaramo cyashimishije abari bacyitabiriye.

Ku isaha ya saa sita z’ijoro ni bwo mushyushyarugamba Mc Nario yari asesekaye ku rubyiniro maze atangira gususurutsa abari bitabiriye iki gitaramo.

Ku ikubitiro umuhanzikazi Tonny ni we wahamagawe ku rfubyiniro maze aririmbira abari bitabiriye iki gitaramo indirimbo ze nka Sawa Sawa, Tukabyine, Nzajyahe n’izindi, nyuma ye hakurikiyeho.

Tonny akiva ku rubyiniro TBB, itsinda rigizwe na Tino , Bob, na Benjamin bageze ku rubyiniro nabo baririmba hafi indirimbo icumi zabo nyamara bari basabwe kuririmba eshanu gusa, ibi byatewe n’uko abafana babo b’i Gikondo dore ko arinaho iri tsinda rituruka bakaba basabaga aba bahanzi kuririmba nyinshi mu ndirimbo zabo.

TBB bamaze kuririmba indirimbo zabo bahamagaye ku rubyiniro umuraperi Babu bafatanya indirimbo "Dusagambe" maze si ukurapa yiva inyuma abari aho bishimira imirapire y’uyu muraperi.

Nyuma bahamagaye Gabiro The Guitar na Syntex maze bamurikira abafana babo indirimbo bahuriyemo bise "Fantastic".

TBB bakiva ku rubyiniro Syntex bakunze kwita (Calabash) yagumye ku rubyiniro maze nawe asusurutsa abari aho.

Nyuma Gabiro Guitar yagarutse ku rubyiniro maze si ukubyinisha abari bitabiriye iki gitaramo karahava. Dore ko nawe ari umuhanzi uturuka muri aka gace ka Gikondo uyu nawe yasabwe kuririmba nyinshi mu ndirimbo ze zikunzwe muri iyi minsi agiye kuva ku rubyiniro Gabiro yahamagaye Babu na Bull Dogg uyu muraperi akigera ku rubyiniro abafana bari benshi muri aka kabyiniro.

Ubwo Gabiro yasigaga Bull Dogg ku rubyiniro uyu muraperi yashimiye abakunzi be atangira kubaririmbira byimbitse.

Bull Dogg uko yagendaga aririmbira abakunzi be niko yazanaga abandi bahanzi batari bitezwe muri iki gitaramo aha akaba yazanye ku rubyiniro umuraperi nka Lil P na Young Grace. Bull Dogg waririmbye iminota irenga mirongo ine n’itanu yashimishije abakunzi ba muzika bari aho nabo bamweretse ko bamukunda dore ko yari afite abatari bake.

Mc Nario ageze ku rubyiniro

JPEG - 185.6 kb
Mc Nario yakira ku rubyiniro Tonny

JPEG - 195.6 kb
TBB BASHIMISHIJE ABATARI BAKE]

JPEG - 191.3 kb
TBB na Babu baririmbira abari muri iki gitaramo

JPEG - 167.4 kb
Sintex ku rubyiniro
JPEG - 168.9 kb
Gabiro The Guitar yahagurukije imbaga

JPEG - 214.2 kb
Bull Dogg, Babu na Gabiro Guitar ku rubyiniro bereka abafana ko ari abahanga mu kurapa

JPEG - 194.4 kb
Nyuma yo gushimisha abakunzi be Bull Dogg yabaririmbiye indirimbo ze barishima

JPEG - 197 kb
Bull Dogg yahamagaye Lil P ku rubyiniro

JPEG - 177.5 kb
Bull Dogg kandi yazanye na Young Grace ku rubyiniro maze asusurutsa abari bitabiriye iki gitaramo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X