Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

TBB, Gabiro Guitar, BullDog na Tony mu gitaramo gikomeye cyo gushyira ku mugaragaro indirimbo yiswe “Fantastic”

Nyuma y’igihe cyari gishize abahanzi batandukanye bakorera ibitaramo muri H-Zone ikondo ndetse ugasdanga abagana muri aka kabyiniro batashye bishimye, kuri ubu ubuyobozi bwa MIG bwongeye gutegurira ababagana igitaramo gikomeye cyene kigiye guhuriramo abahanzi bakomeye ndetse barenze babiri, iki igtaramo kikaba ari icyo kumurikira abafana ba TBB indirimbo yabo nshya bise "Fantastic".

JPEG - 205.6 kb
Tino, Bob na Benjamin bagiye kongera kugeza ku bafana babo ibirori

Ni nyuma y’igihe abagize itsinda rya TBB batumvikana bakoze igitaramo cyangwa ngo bashyire hanze indirimbo nshya.

Iki gitaramo kigiye guhuriramo abahanzi barimo itsinda TBB, Umuhanzi Gabiro Guitar umwe mu bahanzi bari kubica bigacika hano muri muzika nyarwanda, umuraperi BullDog, umuhanga mu kurapa ndetse wagiye afatanya n’abahanzi benshi ba hano mu Rwanda mu gukora indirimbo zigakundwa, ndetse n’umuhanzikazi Tony, umukobwa mwiza cyane ufite uburanga ndetse n’ubuhanga mu kuririmba.

JPEG - 47.6 kb
Gabiro Guitar na we ngo yishimiye kongera kugaruka muri H-Zone Gikondo

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa MIG Ltd ndetse bikaba binagaragara ku byapa byamamaza iki gitaramo, biteganyijwe ko kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2016, aho aba bahanzi bazaba bataramira abafana babo.

JPEG - 159.4 kb
BullDog ngo yiteguye kuzarapa akereka abanyarwanda ko Hip Hop nyarwanda igifite ingufu nk’izo yahoranye
JPEG - 69.4 kb
Tony yiteguye kuzasusurutsa abazaba baje muri H-Zone Gikondo

Biteganyijwe ko ku isaha ya saa moya z’umugoroba aba Djs ba kabuhariwe mu kuvangavanga umuziki bazaba batangiye gususurutsa abazaba bitabiriye iki gitaramo dore ko n’ubusanzwe muri H-Zome hasanzwe hari aba Djs bazi gususurutsa abakunzi ba muzika.

Ikindi ni uko umuntu uzitabira iki gitaramo azinjirira ubuntu, gusa icyo asabwa ni ukuzaza yitwaje ayo kugura icyo kwica akanyota.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X