Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

The Ben aratangaza ko kuba yarakoranye indirimbo na Ben Kayiranga ari ibintu aha agaciro gakomeye

Nyuma y’uko umuhanzi Ben Kayiranga agiriye igitekerezo cyo gukorana indiribo na The Ben, ngo cyane ko ari ibintu yifuje igihe kirekire ndetse akaba yarabigezeho, aho kuri ubu indirimbo Only You y’aba bombi ikaba yararangiye ndetse n’amashusho yayo akaba yashyizwe ahagaragara. Ubu n’umuhanzi The Ben yatangaje ko kuba barakoranye indirimbo ari ibintu by’igiciro kinini kuri we, ngo kuko Ben Kayiranga ari umuhanzi yakuze areba we ubwe ndetse n’urungano rwe bakaba baramwigiyeho byinshi mu muziki.

Ubwo yaganiraga na kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda The Ben yavuze ko kuba barakoranye na Ben Kayiranga indirimbo byamunejeje cyane, ngo kuko ari umuntu yubaha kandi yishimira.

Yagize ati: "Ni ishema kuri Jye, gukorana n’umunyabigwi (Legend) muri muzika nyarwanda"

The Ben akomeza avuga ko Ben Kayiranga ari we wagize igitekerezo cyo gukora iyo ndirimbo maze agahitamo ko ari we bayikorana, nawe akamwemerera.

Ibi bikaba baranashimishije Ben Kayiranga aho ashimira cyane The Ben kuba yaramwemereye ko bayikorana, anamushimira ubuhanga n’umutima uca bugufi bimuranga mu buzima bwe bwose, aho anavuga ko ibyo bizamufasha kugera kure hashoboka mu muziki.

The Ben yavuze ko amashusho y’iyo ndirimbo Only You yafatiwe i Burayi mu mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa ndetse no mu Bubiligi. Amajwi yayo akaba yatunganyijwe na Dider naho amashusho atunganwa n’uwitwa Julien.

Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo Only You YA The Ben na Ben Kayiranga

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X