Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

The Ben ari gukora indirimbo azaba ahuriyemo na Lilian Mbabazi

Umuhanzi nyarwanda The Ben ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu ageze kure umushinga w’indirimbo yahuriyemo n’umuririmbyi ukomeye muri Uganda Lilian Mbabazi ukomoka mu Rwanda.

Lilian Mbabazi uherutse gukorera igitaramo i Kigali yavuze ko afite gahunda yo gusubiramo ibihangano bya Kamaliza witabye Imana mu gusigasira umurage yasize abinyujije mu buhanzi.

Lilian Mbabazi yavuze ko yatangiye umushinga wo gukora album y’indirimbo z’Ikinyarwanda azatunganyiriza mu Rwanda. Iyi ni nayo ateganya kuzasohoraho indirimbo za Kamaliza ashaka gusubiramo bundi bushya n’izindi yifuza gukorana n’abahanzi bakibyiruka bo mu Rwanda.

Yagize ati: "Ndashaka no gukora album y’Ikinyarwanda, ndashaka kuyikora cyane. Ndashaka no gusubiramo indirimbo ebyiri za Kamaliza, ntabwo ndamenya neza uwasigaranye uburenganzira ngo nzavugana na we banyemerere nzisubiremo ariko ndashaka kubikora. Ni umuhanzi nakundaga kuva nkiri muto, ndifuza gusubiramo indirimbo ze."

Yongeyeho ko mu bahanzi bakunzwe cyane muri iki gihe afitanye na bo imishinga harimo Mani Martin na The Ben gusa indirimbo ye n’uyu musore uba muri Amerika ngo izajya hanze mu gihe cya vuba.

Yagize at:i "Abahanzi nifuza gukorana na bo mu Rwanda barahari, ndashaka cyane cyane aba bahanzi bashya, abakunzwe muri iki gihe nka Mani Martin na The Ben. The Ben we umushinga ugeze kure, uri hafi kuko turi gukorana bya hafi, nzababwira nibitungana."

The Ben na we yavuze ko indirimbo ye na Lilian Mbabazi ayitezemo kuzongerera imbaraga umuziki we by’umwihariko muri Afurika y’Uburasirazuba by’akarusho muri Uganda aho uyu mugore abarizwa.

Lilian Mbabazi yavuze ko album y’Ikinyarwanda ateganya gukora azayibangikanya n’indi y’indirimbo z’Icyongereza ndetse na Luganda ateganya kuzafatanyamo n’abahanzi bakomeye muri Afurika.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Damallacka - 17/11/2016 saa 19:56

Ngewe the mallacka nkorera music hanged hanoi imusanze ndishimye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X