Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

The Ben mu nzira zerekeza i Kigali aje kuririmbira ku ivuko

Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamenyekanye ku izina rya The Ben mu rtuhando rwa muzika nyarwanda umaze imyaka itandatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari mu bahanzi bategerejwe kuzaririmbira i Kigali mu gitaramo cya East African Party.

The Ben yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2010, icyo gihe yari ku isonga mu bahanzi bari bakunzwe muri icyo gihe ndetse kugeza ubu ari imbere mu bafite igikundiro. Mu myaka amaze mu mahanga yagiye ategura gahunda zo kugaruka i Kigali ntizikunde kubera inzitizi zitandukanye zirimo amasomo n’ibikorwa yashakaga kurangiza mbere yo kugaruka.

Mu bahanzi bateganyijwe kuzaririmba mu gitaramo cya East African Party kiba buri mwaka mu Rwanda, The Ben ni we muhanzi mukuru abateguye igitaramo batumiye. Iki gitaramo kizaba kuwa 1 Mutarama 2017.

Mushyoma Joseph uyobora East African Promoters yateguye iki gitaramo yavuze ko ibiganiro hagati ya kompanyi ye na The Ben byamaze kunozwa ndetse ko hasigaye kwemeza burundu niba azaza.

Mushyoma Joseph yagize ati: "Ibiganiro byarabaye, navuganye na we, navuga ko igisigaye ari ukurangiza ibintu byose bikajya ku murongo hanyuma ku itariki ya 1 Ugushyingo nkazahamagara abanyamakuru nkababwira neza uko bimeze."

JPEG - 62.3 kb
Mushyoma Joseph

Mushyoma Joseph yavuze ko akirangiza ibiganiro n’abandi bahanzi ateganya kuzakoresha muri iki gitaramo ariko ingingo zose zitaranozwa.

Yavuze ko mu cyerekezo kigari afite mu gutegura ibitaramo ngo ni ugukomeza kuzana abahanzi bakunzwe mu gihugu mu buryo bw’inkurikirane hagamijwe gukomeza guhindura Kigali igicumbi cy’imyidagaduro n’ubukerarugendo.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kay - 15/10/2016 saa 09:08

Wowe wanditse ngo uramwanga yaba wariziko hangana umubiri naho wowe ibyouvuze ni amashyengo wanga gute ikiremwa utaremye??
Kanda hano umusubize

- 14/10/2016 saa 13:25

ndamwanga aza azanye iki? apuuu
Kanda hano umusubize

niyigaba - 13/10/2016 saa 15:42

muzashyiremo na makonikoshwa na pedro someone nibo bahanzi bafite indirimbo za bonne anne nziza cyane zihitinga
Kanda hano umusubize

niyigaba - 13/10/2016 saa 15:41

muzashyiremo na makonikoshwa na pedro someone nibo bahanzi bafite indirimbo za bonne anne nziza cyane zihitinga
Kanda hano umusubize

Henriett - 13/10/2016 saa 15:07

The Ben naze kabisa turamukeneye abanyarwanda
Kanda hano umusubize

Bizimana Eugene - 12/10/2016 saa 16:04

uwomuhanzi The Ben ndamukunda nubwo ndimumahanga ndumva nanjye nshobora kuzaza muricyo gitaramo
Kanda hano umusubize

DANNY IKIGAL - 12/10/2016 saa 16:28

kabisa turamwishimiye well come.
Kanda hano umusubize

Nyiraneza alice - 12/10/2016 saa 15:24

The ben turakwishimiye twari twarakubuze u r came
Kanda hano umusubize

- 14/10/2016 saa 22:50

twishimiye kumubona
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X