Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

The Ben yatangaje ibanga ari gukoresha ngo ibihangano bye bikundwe

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekanye ku izina rya The Ben muri muziki nyarwanda, ubu akaba ari kubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho ari gukomereza ibikorwa bye bya muzika yatangaje ibanga rikomeye ari gukoresha kugira ngo ibihangano bye bikomeze kugenda bikundwa cyane aho yavuze ko nta kindi ari kwifashisha kitari amasengesho atura Imana.

The Ben yavuze ko ibyo waba ukora byose uramutse utabyereka Imana nta ntsinzi na nkeya wagira, ngo ari nayo mpamvu ibyo akora byose abanza kubyereka Imana ngo ari yo ibimufashamo.

Yagize ati: "Burya ibyo waba ukora byose uramutse utabyereka Imana nta ntsinzi na nkeya wagira. Ibyo nkora iyo mbonye hari abo binejeje Imana iba yabinsubirijemo."

Ibi abitangaje nyuma y’aho ashyiriye hanze indirimbo nshya yise ’Habibi’ ikaba imaze kurebwa n’abantu benshi mu gihe itaramara amasaha 24 igiye ahagaragara.

Iyo ndirimbo ’Habibi’, yayikoranye na Producer Pastor P ukorera mu Rwanda, aho avuga ko ari we yahisemo gukorana na we ngo kuko ari umwe mu bantu akunda kandi yubahira akazi bakora.

Avuga kandi ko imwe mu mpamvu zatumye ashyira hanze indirimbo ifite amashusho agaragaza amagambo ayigize ‘Lyrics’ ariko ibyinwa n’abazungu, ari ugushaka ko abayikunze banamenya amagambo ayigize byabafasha guhita bayimenya.

Akomeza atangaza ko amashusho yayo yatangiye gutegura uko azafatwa kandi yifuza ko yazaza arusha uburyo audio imeze cyangwa se wenda bikazaterwa n’uburyo abantu bazayakira.

Kanda hano urebe Lirics z’indirimbo Habibi ya The Ben

Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X