Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

The Benqs bakomeje kugaragaza ko bagarutse muri muzika bazi icyo baje gukora

Abasore ba gizeitsinda i The Benqs ari bo Mr Skizzy wahoze mu itsinda ryakanyujijeho muri muzika nyarwanda ari ryo KGB, MANZI Claude wiyita Wexy ndetse na TUYISHIME Enoque wiyita Fax, ndetse uyu akaba asanzwe ari producer uzwi ku izina rya ‘The be@t killa’, nyuma yo kugaruka mu ruhando rwa muzi ka nyarwanda bagakora bakishyira hamwe bagakora itsinda ndetse bagashyira ahagaragara indirimbo yabo ya mbere, bakomeje kugaragaza ko baje bazi icyo gukora aho kuri ubu bakoranye indirimbo na Kamichi.

Ku ndirimbo ya kabiri bamaze gukora kuva aho bishyize hamwe nk’itsinda, bakoranye indirimbo na Kamichi uri muri Amerika bise ‘Mbwira numve’. Iyo ndirimbo ngo ikaba ishobora kubinjiza neza mu muziki nkuko bivugwa na Mr Skizzy.

Skizzy nyuma yo gufata umwanzuro wo kugaruka muri muzika nyuma y’imyaka itatu yari ishize, yavuze ko izina ry’itsinda ryabo rishya ‘The Benqs’ rikomoka ku ijambo “banques/bank”.

Bityo ko intumbero bafite ari ugukomeza kubika ubutumwa bw’amagambo meza ari nakora bakora ibyiza bahamya ko bizashimwa n’ababikurikirana. ko kuba barahisemo gukorana na Kamichi nawe ari umuhanzi ugira ubutumwa bukora ku mitima ya benshi.

Akomeza avuga ko amashusho y’iyo ndirimbo bakoze, agiye gutangira gutunganywa ku buryo mu gihe cy’ibyumweru bibiri ashobora kuba yageze hanze bitewe n’umwanya Kamichi azaba afite.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X