Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Theo Bosebabireba ngo yiteguye kujya inyuma ya Perezida Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2017

Nyuma y’uko Uwiringiyimana Theogene (Theo Bosebabireba), umuhanzi w’umunyarwanda wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana agaragaye mu bakangurambaga bamamazaga Perezida Museveni, mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka kuba muri Uganda mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016, kuri ubu avuga ko yiteguye no kujya inyuma ya Perezida Kagame akamufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora ateganyijwe kuzaba mu mwaka utaha wa 2017.

Theo Bosebabireba avuga ko gushyigikira Perezida Kagame ari ibintu by’igiciro kuri we ndetse ngo aramutse agiriwe icyizere agashyirwa ku rutonde rw’abazajya bamwamamaza mu matora ngo yabikora n’umutima ukunze nta ngingimira.

Aganira na kimwe mu bitangazamakuru bikorera hano mu Rwanda yavuze ko ibikorwa by’indashyikirwa bya Perezida Kagame yiyemeje kubimenyekanisha yifashishije inganzo ye.

Yagize ati: "Ngiriwe icyizere ngashyirwa mu bazafasha Perezida Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza nabikorana umutima ukunze, kuko ibikorwa bye birivugira ni umugabo w’intwali cyane."

Bosebabireba avuga ko ku Isi yemera Imana n’amafaranga, mu bantu akemera Imana akanga ibigwari. Akomeza avuga ko kandi imvugo ya Perezida Kagame ari yo ngiro, icyo avuze agikora.

Agira ati: "Ntabwo yigeze icyangiro yavukanye igikundiro."

Mu ndirimbo ye nshya yise "Umunyabwenge" yumvikanamo amagambo arata Perezida Paul Kagame.

Muri iyi ndirimbo agira ati: "Iyo mbonye umunyabwenge ndabivuga, kuko ubwenge ni ishingiro y’ubumenyi kandi iyo ubuze ubwenge Imana irakureka. Uraharawe ariko ntiwarusha WhatsApp, uzi ko ukunzwe cyane ariko ntiwarusha Kagame Paul!"

Aha bamwe mu basesenguzi ndetse n’inzobere mu bya muzika bavuga ko bakurikije amagambo ari muri iyi ndirimbo ndetse n’ibyo yivugiye ubwe Theo Bosebabireba yaba ari uburyo bwo kugira ngo yibonere ikiraka cyo kuzamamaza Perezida Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu mwaka utaha wa 2017.

Kanda hano wumve indirimbo Umunyabwenge ya Theo Bosebabireba

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NYANDWI DAMAS - 24/06/2016 saa 23:43

NUKURI IBYA TEO BITUMYE NDUSHAHO KWIZERA IBYANDITSWE MURI BIBLE. ITI MUZABAMENYERA KUMBUTO ZABO NAWE WANYIHISHEMO KENSHI ARIKO URANYIYERETSE URIKURWANIRA GUSHYIGIKIRA UBUTEGETSI BWISI? URI UMU CRISTU ?BIBIRIYA ITUAWIRAKO UBUTEGETSI BWISI NABAMI BABWO BAZARIMBUKANA NABWO, WABA WARASOMYE AYOMAGAMBO? DANIYELI 2:44
Kanda hano umusubize

nsanzimana emmanuel - 23/06/2016 saa 21:27

tehonibamireke ivyoakora arabizi kandimwese arabibarusha ninde wababwiye koyataye imana c nindera muzaza mubona umunu arigutera imbere mumurwanye tehoabarusha vyose iyondayayimuteye murikumwese cg ivyonibibi teho turakwemerr shyigikira abasaza bacu batuyoboreneza imina
Kanda hano umusubize

KAMANA Gad - 23/06/2016 saa 18:05

Birababaje kubona uyu yiyita umukozi w'imana kandi agenda atera abakobwa inda nkuko n'abandi babyanditse hano.Ikindi kandi,nta mukozi w'imana ujya muli Politics kuko YESU yabitubujije muli Yohana 17:16.Ntabwo imana ikunda abantu nkamwe.Ziliya ndirimbo zabo bita ngo ni "Iz'imana",zibabaza imana cyane kubera ibintu bibi bakora.
Kanda hano umusubize

Evariste - 20/08/2016 saa 20:21

Wowe uvuga kotheo yateye inda mwarikumwe ayimutera nkurikirana ibyawe ibyatheo ubyihorere kimba imana yamufashaga bakamwemerera maze akamwamamaza umusaza wacu nturamukunda arega ntawemeza bose ariko nawe uzamwemera kandi kumusebya
Kanda hano umusubize

Evariste - 21/08/2016 saa 05:50

Wowe uvuga kotheo yateye inda mwarikumwe ayimutera nkurikirana ibyawe ibyatheo ubyihorere kimba imana yamufashaga bakamwemerera maze akamwamamaza umusaza wacu nturamukunda arega ntawemeza bose ariko nawe uzamwemera kandi kumusebya
Kanda hano umusubize

twagira - 23/06/2016 saa 14:11

bose babireba naramukundaga cyane ariko aho amaze gutera umwana wumukobwa inda witwa ngabire wasengeraga kuri ADEPR Muhima umukobwa winsobe raririmbanaga nawe naramwanze Yesu yaravuzengo muzabamenyera kumbuto zabo birababaje kubona umuntu wumugabo washatse akabyara witwa ngonumukozi wimana afata umwana wipfubyi utagira kirengera ukamushukisha frw ukamutera inda Theo Imana izaguhana Nyakubahwa Perezida wacu Kagame dukunda ikikigabo surukundo kigukunze aragushakaho amafaranga ntuzemere guhura nuyumuvangirwa atazagusiga imyuka mibi yavanye iburundi kwankurunziza nako nkurumbi
Kanda hano umusubize

EQK - 23/06/2016 saa 19:27

WW URIKIGORYE NKURUNZIZA WEMURANGANA WAGIPFUWE ICOKUNYEREKA UKABONA INGENENAKUGIRA WAKINTAZIW MBE TEO YATEYINDAMUSHIKAWESE? CANKENYOKO?
Kanda hano umusubize

abutafurika - 23/06/2016 saa 12:09

Isi ni umubumbe!!!!! la tr.est rd !!! buriya iyubaye nka efurayimu ugashya uruhande rumwe !! ntuva mubuzima utabonye ingaruka.1993 nubwowe atabizi !! yaragicunga ingorofani mwisoko i yo za kayonza , azabaze abicyogihe cyinkundura ya mashyaka!!!
Kanda hano umusubize

Amani - 23/06/2016 saa 12:01

Theo mwe murabona afite ubwenge?nta na ka primary yarangije.ariko aho lnkongoro yerekeye niho werekeza umunwa.Nimumureke yicire inshuro.naho iby'lmana yabiteye ishoti
Kanda hano umusubize

- 23/06/2016 saa 11:00

mbega yemwe ubu yahevye ibikorwa vy'Imana ngo agiye muri politique!!!!atigaruye ashobora guhura n'ibibazope!!!!
Kanda hano umusubize

- 23/06/2016 saa 10:56

mbega yemwe ubu yahevye ibikorwa vy'Imana ngo agiye muri politique!!!!atigaruye ashobora guhura n'ibibazope!!!!
Kanda hano umusubize

- 23/06/2016 saa 10:20

Abarikwira incuro,ubundi se udaciye inshuro ibwami wzyicahe? Ariko aratandukiriye niba arumukozi w'lmana koko kuki yivanga muri politiki? Yarayobye byararangiye niyibere nka ba Werra Son( rdc)
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X