Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Theo Bosebabireba yunze mu ryaTonzi asabira abahanzi bo mu nsengero kugenerwa ituro

Nyuma y’uko umuhanzikazi Tonzi, wamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana ko abahanzi n’amakorari baririmba mu rusengero bihoraho bagakwiye guhabwa umugabane ku maturo itorero ryinjiza, kuri ubu Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba nawe yongeye gushimangira ko abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’ bagenerwa ituro nk’agahimbaza musyi bazajya bifashisha mu bikorwa bitandukanye birimo transport n’imibereho.

Theo Bosebabireba yavuze ko kuba yatinyutse akavuga ko abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’ kuba bagenerwa ituro nk’agahimbaza musyi bazajya bifashisha mu bikorwa bitandukanye abizi neza ko ibizakurikira atari byiza kuri we ariko ngo byari bikwiye.

Avuga ko abayobora amatorero bakwiye guha agaciro abahanzi babo bakifuza ko batera imbere kuko nabo hari ibyo bakora bituma amatorero agira aba Kristo bayagana.

Yabwiye Umuseke ati: "Mu duseke bashyira imbere tw’amaturo ya 1/10, birakwiye ko bahashyira n’icy’umuhanzi waje kubaririmbira cyangwa itike iri bucyure choral yabo."

Avuga ko benshi mu ba Pasiteri b’amatorero atandukanye batari bumva neza icyo gitekerezo, ahubwo bakavuga ko ari ubupagani.

Bosebabireba akomeza ko nta munsi n’umwe umuhanzi wa Gospel azatera imbere niba adatekerejweho nk’ufite akamaro ku baKristo.

Ibi bije nyuma y’uko Tonzi nawe avuze ko abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bakwiye guhembwa na Kiliziya cyangwa itorero bakorera kuko ngo ‘hejuru y’uko ari umuhanzi uririmbira Imana na we agira ubuzima busanzwe abamo kandi bukenera ubushobozi bw’amafaranga kugira ngo abeho.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

igisumizi bakareke emmanuel - 30/10/2016 saa 20:05

ndumiwe koko aba pastor ngo icyacumi abahanzi nabo ngo bakeneye icyacumi nonese abakristo bo ntacyo bumvamo? ahaaaa
Kanda hano umusubize

Danniel - 30/10/2016 saa 17:55

Bakristo tube maso.
Kanda hano umusubize

Danniel - 30/10/2016 saa 17:52

birakomeye pe? bakristo tubemaso.
Kanda hano umusubize

GAHAMANYI Joseph - 29/10/2016 saa 17:17

Birababaje kubona abantu biyita abakozi b'imana bashyira imbere inda zabo mu gihe YESU n'abigishwa be barabwirizaga ku buntu ndetse bagasiga badusabye kubwiriza ku buntu nkuko tubisoma muli Matayo 10:8 n'Ibyakozwe 20:33.Mu byukuri,abiyita ko bakorera imana,motivation (nukuvuga ikibashishikaza) ni ifaranga ntabwo ari imana.Niyo mpamvu muli Abaroma 16:18 havuga ko batari abakozi b'imana,ahubwo ali abakozi b'inda zabo. Abakristu nyakuri ni bake cyane,nubwo abiyita abakristu cyangwa abarokore batagira ingano.Mujye mushishoza.UMUKRISTU nyawe bivuga umuntu wigana KRISTU.Gusa kubera kutamenya Bible,abantu bapfa kujya gusengera aho babonye.Baravuga ngo byose ni ugusenga.Bible ivuga ko usenga adakurikije uko Bible ivuga,aba ata igihe (Matayo 15:9).Mujye mubanza mwige Bible aho gupfa kwemera ibyo bababwiye byose.
Kanda hano umusubize

- 29/10/2016 saa 13:56

uyumugabo teo koko bishobokako yaguye ndumiwe
Kanda hano umusubize

BYUMVUHORE JEAN BOSCO - 29/10/2016 saa 06:42

UMVA YE UBWOSE PASTER YAJYA ASABA AMATURO NABAHANZI BIKABA UKO ABAKIRISITU BO
Kanda hano umusubize

dusabe grace - 28/10/2016 saa 22:03

bagomba.kubonamo.a-kantupe!
Kanda hano umusubize

dusabe grace - 28/10/2016 saa 22:02

nibyo.bagombakubona.tick
Kanda hano umusubize

GAHAMANYI Joseph - 28/10/2016 saa 18:28

Aka ni akumiro.Buli wese arashaka ICYACUMI.Tujye twiga Bible neza.Nsabye abasomyi bose gusoma muli Bible ibyo ngiye kuvuga.Burya Bible,hari ibintu ivuga mu ISEZERANO RYA KERA bitareba abakristu.Reka mbahe urugero.Kera ABAYISIRAYELI imana yabasabaga GUKEBWA (gusiramurwa).Ndetse itegeka ko utazakebwa bazamwica.Bisome muli Intangiriro/Genesis 17:14.Ryari itegeko rikomeye ABAYISIRAYERI bubahirizaga.Ariko ntabwo rireba Abakristu.Ni muli ubwo buryo imana yasabye ABAYISIRAYERI guha ICYACUMI abantu bitwaga ABALEWI kubera impamvu yababwiye muli KUBARA/Numbers 18:21,24.Iyo mpamvu,ntabwo ireba Pastors cyangwa Abaririmbyi.Nkuko YESU na PAWULO babivuga,abakristu nyakuri bakora umurimo w'imana ku buntu,badasaba icyacumi.Byisomere muli Matayo 10:8 na Ibyakozwe 20:33,usome na none 2 Abakorinto 11:7.Ababirengaho bagasaba amafranga,Bible ivuga ko atari Abakozi b'imana ,ahubwo ari Abakozi b'inda zabo.Bisome muli Abakorinto 16:18.Niyo mpamvu mubona abayehova mu mihanda hose babwiriza ku buntu.Nta mushahara basaba,ahubwo barikorera,bakitunga nkuko Bible ibidusaba.Igihembo cy'abantu bakorera imana,ni UBUZIMA BW'ITEKA muli Paradizo.Niyo bapfa,imana izabazura ku munsi wa nyuma (Yohana 6:40).Mujye mushishoza,mwige Bible neza.
Kanda hano umusubize

Nyabenda Ezechiel - 30/10/2016 saa 18:59

Ibyuvuga nibyo kuko abantu ntibasoma bibiliya ahahubwo batwarwa nikigare cyababayora bakaba twara uko bashaka kwige gusoma.
Kanda hano umusubize

Manirihocyprien - 28/10/2016 saa 18:15

Ibi avuga niko byakagenze kuko abaririmbyi nabo ni abavugabutumwa.kandi uvuga ubutumwa agomba gutungwa nabwo.cyakoze byontibyapfakoroha kuko byasabako bene imishinga yo gushyinga itorero bagomba kubanza bakabyigaho neza.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X