Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Tonzi asanga abaririmba mu rusengero na bo bakwiye kujya bahabwa ku maturo

Mu gihe bikomeje kugaragara ko ahenshi mu matorero abashumba bayo n’abandi bakomeye b’inkoramutima babo bashumba ari bo bakunze gufata ku maturo yatanzwe n’abakirisitu, Umuririmbyi Uwitonze Clementine uzwi cyane ku izina rya Tonzi muri muzika isingiza Imana ashimangira ko abahanzi n’amakorari baririmba mu rusengero bihoraho bagakwiye guhabwa umugabane ku maturo itorero ryinjiza.

Tonzi yavuze ko abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bakwiye guhembwa na Kiliziya cyangwa itorero bakorera kuko ngo ‘hejuru y’uko ari umuhanzi uririmbira Imana na we agira ubuzima busanzwe abamo kandi bukenera ubushobozi bw’amafaranga kugira ngo abeho’.

Yagize ati: "Ijambo ry’Imana riravuga ngo muzane imigabane ya kimwe mu icumi mu nzu yanjye kugira ngo habemo ibyo kurya, ibyo kurya bije mu nzu y’Imana ubundi ni ukuvuga ngo umwana mu rugo ntakwiye kwicwa n’inzara. Mu nzu y’Imana rero habamo abantu, ntabwo habamo intebe , mu nzu y’Imana ni wa muryango wa gikirisitu hanyuma Imana igashyiraho umushumba nk’umubyeyi."

Yakomeje agira ati: "Sinzi niba ari uku mu rusengero bimeze, bya byo kurya umushumba akabigabanya abana uko bingana, niba atanafite ubushobozi akabibwira abana kuko mu rusengero baratura buri munsi. Ariko tumenye ngo mu muryango wacu wenda ntibyinjira neza ariko twese tubeho."

Tonzi uri mu bahanzi b’igitsinagore bakunzwe muri iki gihe yavuze ko hari abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana bakorera insengero nk’akazi gahoraho ariko ntibahabwe umugabane ku maturo yinjira , ibintu asanga bibangamye cyane.

Yagize ati: "Icyo kibazo kibaho njyewe ndabivugisha ukuri, ni hahandi tugonganira usanga n’abantu benshi bambura abandi. Ndaza nkakuguza amafaranga kuko mba nje nk’umukirisitu ukayampa ejo nkayabura, niba ndi umukozi uhoraho mu itorero nkwiye guhembwa. Ntekereza ko kuba ahantu uri umutwaro nta n’ubwo umuntu yakumva Imana usenga. Ntekereza ko mu nzu y’Imana hakagombye kuba hari ubutunzi cyane kurusha no hanze."

Mu kiganiro na Radio Rwanda Tonzi yabajijwe niba koko asanga ari ngombwa ko umuhanzi mu itorero ahabwa ku maturoyinjira, yasubije ati: "Cyane rwose kuko turi abana mu rugo!"

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

dunda brian - 28/11/2016 saa 12:46

nibyo ariko,bakwiye kujya bayatezamo imbere abahanzi babo kuko babafasha mumateraniro,kandi babafasha no mugihe cyamaturo
Kanda hano umusubize

umukunzi - 5/10/2016 saa 04:22

Ngo impano y'Imana ntigurishwa? Nose iyabo tubahembera ni iya satani? Niba itagurishwarero nabo nibakorere Imana nkatwe cyangwase bakomeze badukorere rubahemba ariko kumanaho rwose ntagihamya ko arabakozibayo bakwerekana. Ibaze unatekereze ibingibi ngo; nimumvimbere mwankozizibibimwe sinigeze kubamenya. Yaba bayaryaga nubwobutumwa bakabuvuga. Arikosenawe ubutumwa buvugirwa muriza Landcuizer prado? Ubwose abadaturiye umuhanda bwazabageraho ryari?
Kanda hano umusubize

anitha - 28/09/2016 saa 23:32

yewe Tonzi weeeeee warinjiriwe ukwiriye kongera gusenga .....uwo mwuka mubi wibitekerezo byasenya bigatuma abantu bakomanya imitwe ,Suva ku Mana ( nabo bitwako bayafata benda kumarana bayapfa. ....... Imana yo mwijuru igutabare
Kanda hano umusubize

- 28/09/2016 saa 23:30

yewe Tonzi weeeeee warinjiriwe ukwiriye kongera gusenga .....uwo mwuka mubi wibitekerezo byasenya bigatuma abantu bakomanya imitwe ,Suva ku Mana ( nabo bitwako bayafata benda kumarana bayapfa. ....... Imana yo mwijuru igutabare
Kanda hano umusubize

ukuri - 28/09/2016 saa 13:21

bibiriya bene nkamwe ibita abakozi b Inda zanzu not abakozi b Imana! pastors bubu ngo ibyacumi n amaturo nibyabo! ariko bibiliya musoma n Iyahe? Tonzi ati najye mumpeho! ariko ariko ariko... Imana ijye itugenderera nkeka ko mubikora mubizi atari ukutabimenya. Mbese ye, ninde wababujije gukora kuboryo mwirirwa mubyaza abantu ibyo mutavunikiye? bamwe bati turahanura mugomba kuduha, abandi bati nituza kuririmba mugomba kw Itanga, abandi bati nituza kuvuga ubutumwa murabyunva namwe! Yesu we, tabara itorero ryawe!
Kanda hano umusubize

GAHATSI GERARD - 28/09/2016 saa 16:57

Ariko se ubundi bagiye bigana abahamya ba Yehova bakabwiriza ku buntu?YESU na PAWULO basize basabye Abakristu nyakuri bose KUBWIRIZA KU BUNTU.Byisomere muli Matayo 10:8 na Ibyakozwe 20:33.Pastors banyu babahisha aho byanditse muli BIBLE.Namwe rero kubera ko mwanga kwiga Bible,bakabarira amafranga.Mujye mujijuka.Ni gute umuntu nkawe yakurira amafranga kubera ko agoretse Bible?YESU,ba PAWULO,etc...nta mushahara bakoreraga ku kwezi.
Kanda hano umusubize

ndayambaje - 28/09/2016 saa 12:40

Murantangaza iyo mwandikango inhabi y'imana ntigurishwa! Kugurisha nigute niki umuntu yakwita kugurisha impano? ubundi impano Imana yatanze ninyinshi kubwiriza, kuririmba, guhanura nizindi nyinshi Njyewe numva umubwiriza butumwa nawe yakagombye kubwiriza kubuntu ntibatange amaturo amufasha kuko muvugako numuririmbyi agombagukoresha impano yekubuntu ariko ubundi mubihugu byateyimbere abaririmbyi ba gospel bacyijijwe nimpanozabo Imana yabahaye ntabwobajyabazikoreshereza ibyomwita Ubuntu, ubundi impano y'Imana igombagufasha uwayihawe nabandi arikonawe agafashwa muburyo bwokumutezimbere rero ibyo uyumukobwayavuze ni ukuri kuzima
Kanda hano umusubize

nsabimana chrysostome - 1/10/2016 saa 12:02

ariko tonzi ararengana we ubwe ni igitekerezo kdi nyine akurikije ibyo abona aho ari bagombye no kuyagabana niko kuri kwe.nonese n ubundi ko byazambye.buri wese nasohorweho nirijambo ngo ibihembo byabo .....kdi nkababafarisayo basenga bikomanga mugatuza ngo barebwe n abantu ibihembo byabo biba kurebwa nabo nyine ahubwo ni muhite mubona ?????????dufite munsengero ahaaaaaaaaaa
Kanda hano umusubize

umukunzi - 5/10/2016 saa 04:10

Uretse abarya ayomafaranga ntawundi wakwanga igitekerezo cyuwomwana w'umukobwa. Nibakoko nabo arabakozi b'Imana nibakore badahembwa turebe. Ntangazwa nababita abakozi b'Imana. Si abayo ahubwo nabakozibacu (babantu) kuko nitwe tubahemba. Babaye ab'Imanakoko bakagombye gutegereza Imana ikazabahemba ubwo izaza guhemba abayikoreye. Ahubwo ntimukanabite abakozi bayo ahubwo mujye mubita abakozi bacu cyangwase abamafaranga. (Abacanshuro)
Kanda hano umusubize

samu - 28/09/2016 saa 10:07

plx njye nje kwiyama uyumuntu witwa cg w'iyise joseph buriya iyo utarakora ubushakashatsi cg ngo w'injire mubintu ubundi kirazira kubituga agatoki no kubinega utarabigeramo kuko bigaragaza mumutwe ufite ukohagana.jye sindi uwo muri BETHEL ndi uwo muri EAR arko ninjiyemo mbona imikorere yabo n'imbuto zabaho mbona bihabanye kure nibyo JOSEPH abatanzeho urugero bivuzeko we yabwiwe cg akumvira inyuma agahita abitwaranabi none ibyo yatwaye nabi abishyize no muruhame.Joseph sinkuzi arko ubutaha n'ujyakuva izina ryabantu ugewerekana ko wabikurikiranye ukabona ko harimo ikibazo urugero:uti harigihe bashwanye birasakuza werekana ingero kuko mumpano kristo yatanze ntabwo yakuyemo abagore babagabo EFESO4:11 simpakana ko harababikora bagamije ibyomwahereyeho arko nyumayigihe kitarikinini biragaragara,ngaho bashwanye nibindi... nkabo ubazi wabatangaho ingero arko nka BETHEL ngo yatagiye 1998 kugezubu ntiturumvamo igisa gityo yewe unanetse ukabona uko organigrame yabo yubakitse wabona ko watanze urugero uhubutse
Kanda hano umusubize

SAKINDI Isaac - 28/09/2016 saa 11:56

Ndasubiza wowe witwa SAMU.Ndabona wiyama Joseph.Niba ukeka ko ibyo yanditse abeshya,ngaho soma inkuru iherutse gusohoka muli Igihe.com,ivuga ko chef wa Eglise Bethel yavuze ko "amadini yose aramutse agendeye ku murongo wa Leta,AFRIKA yagira amahoro".Yabibwiye abanyamakuru le 12/09/2016.Aho kwiyama JOSEPH,jya ushishoza umenye ukorera imana n'ukorera Satani.Ibyo ni Fanatism gusa.
Kanda hano umusubize

kamali - 28/09/2016 saa 09:06

N.B: Impano y'Imana ntabwo igurishwa niba Imana iguhaye impano yo guhimba indirimbo ukaririmba abantu bagafashwa menya ko witwaye nabi Imana ishobora kukwambura ya mpano yaguhaye ukaba nk'abandi bose ikibazo abantu bagira Imana irabazamura bagatangira kuriza ibiciro bagirango nibo bigejeje aho bageze. mukorere Imana ntakindi murebyeho nayo izabahemba . ariko se ko mucumuzwa nibitakagombwe ku bacumuza ,abahanzi se babahe amaturo y'iki? niba bakorera imana babikuye ku mutima Imana izabibahembera bakiri mu isi izajya ibagirira neza izabahe n'ijuru. kuba abapasiteri bafata amaturo ibyo ntakibazo n'abatambyi bagomba guhembwa bakabaho neza ntimugacumuzwe n'ubusa rero buri wese azabazwa ibye imbere y'Imana nibayakoresha nabi bazabibazwa n'IMANA .twebwe abakristo inshingano yacu ni ugukizwa neza mureke dukizwe neza tumaramaje mu mitima yacu tuzigire mu ijuru twe kujya mubintu bitatureba.
Kanda hano umusubize

kamali - 28/09/2016 saa 09:03

N.B: Impano y'Imana ntabwo igurishwa niba Imana iguhaye impano yo guhimba indirimbo ukaririmba abantu bagafashwa menya ko witwaye nabi Imana ishobora kukwambura ya mpano yaguhaye ukaba nk'abandi bose ikibazo abantu bagira Imana irabazamura bagatangira kuriza ibiciro bagirango nibo bigejeje aho bageze. mukorere Imana ntakindi murebyeho nayo izabahemba . ariko se ko mucumuzwa nibitakagombwe ku bacumuza ,abahanzi se babahe amaturo y'iki? niba bakorera imana babikuye ku mutima Imana izabibahembera bakiri mu isi izajya ibagirira neza izabahe n'ijuru. kuba abapasiteri bafata amaturo ibyo ntakibazo n'abatambyi bagomba guhembwa bakabaho neza ntimugacumuzwe n'ubusa rero buri wese azabazwa ibye imbere y'Imana nibayakoresha nabi bazabibazwa n'IMANA .twebwe abakristo inshingano yacu ni ugukizwa neza mureke dukizwe neza tumaramaje mu mitima yacu tuzigire mu ijuru twe kujya mubintu bitatureba.
Kanda hano umusubize

- 27/09/2016 saa 19:39

Tonzi,ibyuvuzenukuri Duhaza Ibiphubyabapasiterigusa Ariko Teogene Bosebabireba,abarizwahe Kontakimwunva Munsubize
Kanda hano umusubize

Bgenge - 27/09/2016 saa 18:05

Ni yo mpamvu nkunda kwemera ibyo Abahamya ba Yehova bakunda kutwigisha: Ni hehe byanditswe yuko Amaturo n'ibya cumi bigomba kuribwa n'Abayobozi bo mu Rusengero cg Abaririmbyi? Jyewe ndi mu Itorero Presbytherienne (EPR) ariko bimwe mu byo ntumvikanaho n'Abanyamadini ba Gikristo ni ubwo buryo bwabo bihaye bwo kurya Amaturo n'ibya cumi! Nyamara Bibliya Yera twese dusoma itwereka mu buryo bwatuye neza icyo Amaturo n'ibya cumi bigomba gukoreshwa (Gutegeka kwa kabiri 12:17-19; 14:22-29; 26:10-13)
Kanda hano umusubize

GAHAMANYI Joseph - 27/09/2016 saa 17:30

Ibi byo gushaka kugabana amafranga atangwa mu nsengero,nibyo bituma Pastors barwana cyangwa bashwana.Ni nayo mpamvu insengero zivuka buri munsi.Umugabo akaba Apotre,umugore we akaba Bishop (Musenyeri).Urugero,chef w'idini ryitwa Eglise BETHEL riri hafi ya GARE y'i REMERA, ni Apotre,umugore we akaba Bishop!!.Ni Akumiro. Mujye mwitondera abiyita abakozi b'imana.Bible ibita abakozi b'inda zabo (Abaroma 16:18).Ahantu henshi Bible ibuza Abagore kuyobora insengero.Bisome muli 1Timote 2:12;Abefeso 5:22 na 1 Abakorinto 14:34,35.Bose baba bishakira ifaranga nkuko Muzehe Pastor Mpyisi aherutse kubisobanura kuli Radio Rwanda.Batabonye ariya mafranga n'umushahara wa buri kwezi,ntabwo mwakongera kubabona.Mwibuke ko baza mu nsengero ku wa 6 no ku cyumweru baje gutwara icyacumi.Indi minsi baba bibereye muli SHUGURI nk'abandi bose.Ntabwo abayoboke babo bazi ko icyacumi cyari kigenewe ABALEWI gusa kubera impamvu zumvikana imana isobanura muli KUBARA 18:21,24.YESU na PAWULO,bihanangirije abakristu nyakuri,babasaba gukora umurimo w'imana ku buntu (Matayo 10:8).Babasaba gukora imirimo isanzwe bakitunga kandi bakanabwiriza (Ibyakozwe 20:33).Nubwo Abahamya ba Yehova ari bo bonyine birirwa mu nzira babwiriza,babikora ku buntu,nta cyacumi cyangwa umushahara basaba ku kwezi. Nta Pastor numwe cyangwa abayoboke be wabona mu nzira babwiriza nkuko YESU n'abigishwa be babigenzaga.
Kanda hano umusubize

Jose’ - 27/09/2016 saa 23:20

Turagushimiye cane ukokuri umaze kwiyumvira nibyo umaze kwibonera Ku Bahamya ba Yehova komeza ugukurikirane cane kandi ugukomeze ntihagire ukukunyaga,kuzaguha kwidegembya.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X