Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Toronto: Igitaramo cya Meddy cyasubitse ku bw’uburwayi butunguranye

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2016 ni bwo umuhanzi Meddy yagombaga gutaramira abakunzi be mu mujyi wa Toronto ho muri Canada. Habura amasaha macye gusa ngo igitaramo kibe byamenyekanye ko uyu muhanzi yafashwe n’uburwayi butunguranye butuma asubika iki gitaramo cye nkuko amakuru ava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abihamya.

Iyi nkuru yageze hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Ukwakira 2016, ubwo Meddy abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati ”Muraho bantu banjye muba Toronto, mbabajwe no gutangaza ko ntazabasha kuririmbira i Toronto muri iyi weekend bitewe n’uburwayi butunguranye nagize, gusa mukomeze munsengere nzabamenyesha itariki nyayo vuba. Mbasabye imbabazi, ndabakunda mwese.”

PNG - 169.5 kb
Ubutumwa Meddy yageneye abafana be abihanganisha ku byamubayeho

Aya magambo ya Meddy yabanjirijwe n’ayanditswe n’inshuti ye magara akaba n’umusore umukorera video ari we Cedru, wagize ati: "Urakira vuba muvandi, ntabwo biteye ubwoba, muganga yatubwiye ko amera neza vuba bishoboka, igitaramo cya Toronto kimuriwe undi munsi muraza kumenya itariki vuba, mukomeze musengere Meddy."

PNG - 323.6 kb
Ubutumwa Cedru yanditse kuri Instagram

Cedru yavuze ko uyu muhanzi ari bube ameze neza vuba nk’uko muganga yabibijeje.

Yavuze ko ikibazo uyu muhanzi yagize ari umunaniro mwinshi mu mubiri ati: "Ni Surmenage (umunaniro), ni umunaniro rwose ariko arakira vuba kuko agifatwa twahise tumujyana kwa muganga kandi kugeza magingo aya ameze neza."

Usibye iki gitaramo Meddy yari afite i Toronto yamaze gusubika, uyu muhanzi ari mu marushanwa ya MTV Awards mu cyiciro cya Listener’s choice, aho ahanganye n’ibindi bihangange ku rwego rwa Afurika nka Bebe Cool ndetse n’abandi bahanzi benshi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Alphonse - 9/10/2016 saa 00:14

meddy ihangane kd ujye Uruguay muvandi
Kanda hano umusubize

Alphonse - 9/10/2016 saa 00:14

meddy ihangane kd ujye Uruguay muvandi
Kanda hano umusubize

ndwaniyeemmy - 8/10/2016 saa 19:47

Kubera mana yirwanda arakira
Kanda hano umusubize

Gatete Allan - 10/10/2016 saa 15:20

Meddy believe GoD only
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X