Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ubucukunbuzi: zimwe mu mpamvu zituma abahanzi nyarwanda bari gutegura ibitaramo byishyuzwa bikitabirwa n’imbarwa

Bikomeje kugaragara ko muri iyi minsi bamwe mu bahanzi bari gutegura ibitaramo ndetse binabahenzi bikitabirwa n’abantu bake cyane ndetse bikanaviramo abo bahanzi guhomba bikabije, kandi bitwa ngo bafite amazina aremereye muri muzika nyarwanda ndetse ukanasanga zimwe mu ndirimbo zabo zikunzwe cyane.


Ibi byagiye byibazwaho na benshi, aho bibaza impamvu yaba ibitera kandi nyamara mu bihe bishize nko mu myaka ya za 2008-2013, abahanzi barateguraga ibitaramo bikitabirwa ku rwego rushimishije.

Mu kugerageza gushaka impamvu nyirizina yaba ituma ibitaramo bitakitabirwa ku rugero rushimishije, ikinyamakuru imirasire.com cyegereye bamwe mu bakurikiranira muzika nyarwanda hafi ndetse bakaba n’inararibonye mu bijyanye n’imyidagaduro hano mu Rwanda.

Aha bagaragaza ibintu bigera kuri 4 bituma abahanzi nyarwanda bategura ibitaramo byishyuza ntibyitabirwe ndetse ngo ibi binatuma umuziki nyarwanda uta agaciro; ibyo bintu ni ibi bikurikira: Ibitaramo bitishyuza, ibitaramo byo mu tubari, umwimerere w’umuziki uri gukorwa muri iyi minsi ndetse n’imyitwarire itari myiza ya bamwe mu bahanzi nyarwanda.

Muri izi mpamvu uko ari 4, impamvu iza ku isonga abakurikiranira hafi ibya muzika nyarwanda bagarukaho ni ibitaramo bitishyuzwa, aho bavuga ko abahanzi bajya gutegura ibitaramo byishyuzwa mu gihe abanyarwanda benshi baba bamaze igihe kinini bitabira ibitaramo by’ubuntu ndetse baranabonye abo bahanzi babaririmbira ku buntu, bityo bigatuma nta wakwirirwa ajya kwishyura kandi nta gishya ari bubone.

Ikindi bagarukaho cyane ni ibitaramo bikorwerwa mu tubari aho bavuga ko akenshi ibi bitaramo na byo bituma abahanzi bata gaciro bitewe n’uko akenshi ibi bitaramo ababyitabira baba batishyuye kureba umuhanzi baba bishyuye ibyo kunywa.

Ibi rero ngo nabyo bituma nta ushobora kujya kwishyura ngo yitabire igitaramo cy’umuhanzi wo mu Rwanda kandi azi neza ko ari bumusange mu kabari akamuririmbira ku buntu.

Naho ku bijyanye n’umwimerere wa muzika ngo na byo biri mu bituma ibitaramo by’abahanzi nyarwanda bititabirwa ngo kuko iyo bamwe barebye basanga batajya kwirirwa bishyura kwinjira mu bitaramo nta gishya bari bubone.

Byongeye ngo ku kibazo cy’imyitwarire ya bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda hari bamwe mu bahanzi bategura ibitaramo ariko kubera ko bafite ishusho y’imyitwarire itari myiza mu bakunzi ba muzika bikaba byatuma ibyo bitaramo bititabirwa neza.

Ku ijanisha ry’abantu ikinyamakuru imirasire.com cyabajije bagera kuri 65, barimo n’ananyamakuru ba Showbiz mu Rwanda.

Dore uko ibi byavuzwe byagiye bigarukwaho

Ibitaramo bitishyuzwa: 51%
Ibitaramo byo mu tubari: 27%
Umwimerere wa muzika: 16%
Imyitwarire itari myiza y’abahanzi: 6%

Abasesenguzi bavuga ko haramutse hatagize igikorwa ngo ibi ntibikomeze gutya mu minsi iza noneho umuhanzi azajya ategura igitaramo ashore amafaranga ye maze yiririmbire we n’inshuti ze azajya aba yatumiye.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Yohani - 31/08/2016 saa 19:08

Arikose inkuru yabarundi babiri bishwe barashwe nigisoda c' ugwanda ataco bazira ko mutayishira kurubuga rwimirasire ? ariko aha iyo haba umunyagwanda yiciwe muburundi ubu muba mwayishizeho muzambere
Kanda hano umusubize

gitekerezo - 31/08/2016 saa 17:47

mbega imibare mutanze weeee.nonese ubushakashatsi mwabukoreye he? kuri bande ryari?abo mwabajije bangana iki? mu mibare Ni bangahe?
Kanda hano umusubize

cyane - 31/08/2016 saa 14:25

Ni zimwe mu mpamvu koko, kuko hari ibyitabirwa. Ese ubundi kuki ba "bami" bacyimuriye H-Zone niba bazi ko kitazitabirwa? Begere Kanobana abagire inama z'uko bikorwa, bave mu manjwe! Nonese Bralirwa izabura kwikorera bizinesi? Hari ubahatira kujya mu tubari se?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X