Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ubuhanuzi kimwe mu byatumye Young Grace akura akarenge muri Islam akongera kuba umukirisitu

Nyuma y’uko mu minsi yashize byavuzwe ko umuhanzikazi Young Grace yaba yarafashe umwanzuro wo kuva mu idini ya Islam yari amaze imyaka isaga ine abereye umuyoboke akongera kuyoboka idini ya Gikristo, ariko we akaza kuvuga ko umuntu afite aho ahurira n’Imana ye atari ngombwa ko abafana be babimenya, kuri ubu yamaze kwerura avuga ko atakiri umuyisilamukazi, ndetse anatangaza ko maze amezi atanu mu itorero rya Zeal of the Gospel Church riyobowe na Prophet Sultan, Young Grace avuga ko yamuhanuriye byinshi bikaba byarasohoye.

Young Grace yeruye avuga ko atakiri umuyonoke w’idini ya Islam, ahubwo yamaze kuyoboka itorero rya Zeal of the Gospel Church, cyane ko ngo hari ibintu byinshi Prophet Sultan yamuhanuriye kandi magingo aya byinshi muri byo bikaba byarasohoye, bikamuhamiriza ko Sultan ari umuhanuzi w’ukuri w’Imana.

Yagize ati: "Ntabwo nkiri umusiramukazi. Ubu ndi umukristo. Nsengera muri Zeal of the Gospel Church, mazeyo amezi atanu. Hasengera ibyamamare byinshi. Ibitangaza ni byinshi nabonye, hari byinshi Prophet Sultan yampanuriye kandi byinshi byarasohoye."

Uretse Young Grace wamaze kwerura akavuga ko ari umuyoboke w’itorero rya Prophet Sultan, biravugwa ko n’abandi bahanzi barimo, Danny Nanone, Bull Dog, Aime Bluestone, Lil G, Nizzo, Anita Pendo, K John n’abandi bamaze kwigerera kuri uyu muhanuzi ngo abahanurire, dore ko bivugwa ko Young Grace ari we ujyana yo aba bahanzi, ariko we akabihakana avuga ko nawe ajyayo bakahahurira.

Ubusanzwe Bibiliya ivuga ko Umukiza w’abari mu isi watanze ubuzima bwe kubw’ibyaha byabo ari umwe rukumbi akaba ari Yesu Kristo witanze agapfira isi yose ku musaraba. Ibi bitandukanye n’ibitangazwa na bamwe mu basengera kwa Prophet Sultan kuko bo bavuga ko umushumba wabo bamufata nk’umukiza. Bamufata kandi nk’Intumwa y’Imana, muganga uvura indwara zose zibaho. Abatangaza ibi ntibavuga ko ari Imana imukoresha ahubwo bagaragaza ko ari Sultan ukora ibyo bitangaza, ari nako ibi byamamare byaba ari ibyo muri muzika n’ahandi bari kumuyoboka ngo abahanurire.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

vayo - 3/12/2016 saa 06:46

ndaguhanuriye nanjye wihane uburayaa nububeshyi kuko nibyo bikugize
Kanda hano umusubize

- 2/12/2016 saa 13:45

Ntimukabeshye Imana Niyo Izibyose Umuntu Avugako Avura Indwara Zose Numubeshyi
Kanda hano umusubize

Yesuwe tabara Kuko Abahawe Umbwenge Mbwogukizabantu Aribo Babishe Ntamubyeyi Udapfusha Nimana Yarapfushije Ntakirikwisi Cyidafite Iherezo Mfite Amatsiko Yimpera Yiyisi.
Kanda hano umusubize

Papy - 1/12/2016 saa 21:27

Mbanje kubasubuhuza mwese mwizina rya YESU Christo. Icyo jyewe nagirango mbabwire nuko mureka ibyahanuwe bigasohora. Ntimwibuka yuko Yesu yabwiye abigishwa be yuko mu minsi y'imperuka benshi bazaza mwizina rye bavugako aribo Kristo ntibazabemerere? Yakomeje ababwira yuko umurabyo urabiriza uruhande rumwe ukagaragarira hose uko niko azaza. Gusa aho umuntu yasengera hose akwiriye kuba uwejejwe mu itorero arimo. Bene Data bakundwa nshuti z'Umusaraba mureke dukore ibyo gukiranukira Umwami hakiri ku manywa tutarangazwa n'abantu cg ibintu kuko ibyo byose ari ubusa.
Kanda hano umusubize

Papy - 1/12/2016 saa 21:26

Mbanje kubasubuhuza mwese mwizina rya YESU Christo. Icyo jyewe nagirango mbabwire nuko mureka ibyahanuwe bigasohora. Ntimwibuka yuko Yesu yabwiye abigishwa be yuko mu minsi y'imperuka benshi bazaza mwizina rye bavugako aribo Kristo ntibazabemerere? Yakomeje ababwira yuko umurabyo urabiriza uruhande rumwe ukagaragarira hose uko niko azaza. Gusa aho umuntu yasengera hose akwiriye kuba uwejejwe mu itorero arimo. Bene Data bakundwa nshuti z'Umusaraba mureke dukore ibyo gukiranukira Umwami hakiri ku manywa tutarangazwa n'abantu cg ibintu kuko ibyo byose ari ubusa.
Kanda hano umusubize

Placakinge - 1/12/2016 saa 18:20

Kimwe mu biranga umuntu uhuzagurika mu buzima bwe, ni ihindura rya hato na hato ry'aho asengera. Kandi bigira ingaruka zikomeye mu mikorere y'ubwonko bw'uwo muntu kuko bijya birangira ahindutse umusazi...!
Kanda hano umusubize

- 1/12/2016 saa 16:45

genda nubundi ntiwanze ubuslam ahubwo nubuslam bwakwanze. uziruka amadini yose ubwo uharaye aho ngaho ejo uzaba uhasebya ubuslam ntibwabuze abayoboke we(abemera Imana)
Kanda hano umusubize

dada - 1/12/2016 saa 15:52

ubundi se young Grace yigeze aba umuyisilamukazi, kereka niba ari kumagambo gusa naho mubikorwa ni zero, reba kwifoto iyo mukondo out yambaye yarangiza ngo ni umuyisilamukazi, nagende areke kwisebya,
Kanda hano umusubize

Kays - 1/12/2016 saa 10:42

Ariko se ubu buhanuzi bugurishwa ni gati ki bahu? Ni Imana ivuga cg ni kabutindi utamenya aho iturutse? Ahubwo se umuntu ujya gutanga amafrw ngo bamuhanurire we atandukaniye he n'abaraguza mu bapfumu? Imana iturengere ndabona ibyo mu minsi y'imperuka biteye ubwoba!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X