Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ubusesenguzi: Ari abahanzi n’aba producers ni nde ufite uruhare mu kudindira kwa muzika nyarwanda?

Hashize igihe muri muzika nyarwanda hagaragaramo ibibazo bigiye bitandukanye aho indirimbo zimwe na zimwe z’abahanzi zisohoka ugasanga bamwe mu bakunzi bamuzika ndetse banakurikiranira hafi ibya muzika nyarwanda baravuga ko indirimbo y’umuhanzi runaka idakoze neza cyangwa se ngo yashishuye injyana cyanga incurango iri mu ndirimbo y’undi muhanzi, ibintu bikunze kuvugwa ko bituma umuziki nyarwanda ugenda usa n’usubira inyuma aho gutera imbere.

Gusa igikomeje kwibazwa cyane ni ese ibi byaba bituruka ku watunganyije iyo ndirimbo (Producer) bitewe wenda n’ubuhanga afite cyangwa byaba biterwa n’umuhanzi ubwe uba adashoboye gukora umuziki?

Ikinyamakuru imirasire.com cyagerageje kwegera abahanga ndetse n’abasesenguzi mu bya muzika, bagira icyo bavuga kuri iki kibazo muzika nyarwanda ifite.

Aha abasesenguzi bashingiye ku mwimerere ndetse n’ubwiza bw’indirimbo zimaze iminsi zishyirwa ahagaragara, bavuga ko iyo urebye ari umuhanzi ndetse n’umukorera indirimbo babigiramo uruhare, ariko ngo ntabwo uruhare rwa bombi ruba rugana.

Bavuga ko iyo urebye ku ruhare rw’abatunganya umuziki (producer) usanga nta guhanga udushya bagira aho usanga ngo iyo umuhanzi aje avuga ko ashaka gukora indirimbo mu njyana runaka producer ahita aterura incurango yakoreshejwe mu ndirimbo y’undi muhanzi maze wazumva ya ndirimbo ukumva ari imwe n’iyo undi muhanzi wo mu gihugu runaka.

Ikindi mu bintu abaseseguzi bavuga ko idindira rya muzika nyarwanda rigirwamo uruhare n’aba producers ndetse n’inzu bakoreramo, ngo mu bihugu bifite muzika iri ku rwego rwo hejuru mu nzu itunganya umuziki haba harimo umuntu ushinzwe kumenya niba indirimbo y’umuhanzi wakoreye indirimbo ye muri iyo nzu ikoze neza.

Gusa ngo mu Rwanda producer apfa kurangiza gukora indirimbo yaba mbi cyanga nziza ihita ishyirwa hanze nta muntu iyigenzuye niba ikoze neza.

Byongeye aba basesenguzi bavuga ko ahanini abitwa ngo ni aba producers benshi hano mu Rwanda, bamwe baba bazi gucuranga no gutegura indirimbo bakoresheje za mudasobwa gusa (computer) ariko ngo wajya kureba ugasanga bamwe ntibazi no gucuranga piano. Ibi ngo na byo ni kimwe mu bituma umuziki ushobora gukorwa nabi.

Aha kandi bavuga ko inyinshi mu nzu zitunganya umuziki hano mu Rwanda usanga izifite ibicurangisho byose harimo za gitari, piano n’ibindi byinshi umuntu ashobora kwifashisha akora umuziki atiriwe akoresha mashini gusa ari mbarwa.

Tugarutse ku ruhare rw’abahanzi, abasesenguzi bavuga ko abahanzi nyarwanda ubwabo batajya bita ku bihangano byabo ngo bamenye ko biba ari ibintu bizamara igihe kinini, maze go babikore banagamije guteza imbere umuziki.

Bavuga ko umuhanzi yumva indirimbo y’umuhanzi w’ahandi maze akaza muri Studio agamije gukora indirimbo ifite injyana nk’iyo yumvise ahandi, ibi ngo bikaba bituma umuziki nyarwanda usubira inyuma bitari bikwiye.

Aha kandi ngo umuhanzi ajya muri studio maze indirimbo ye yarangira agahita asaba ko ijya ahagaragara nyamara atanabanje guhamagara nk’abantu bamenyereye ibya muzika ngo bumve niba iyo ndirimbo ikoze neza.

Ibi byose bavuzwe haruguru abasesenguzi bemeza ko ari bimwe mu biri kudindiza no gusubiza inyuma muzika nyarwanda.

Ese wowe ni ko ubibona?

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Murego Donat - 28/07/2016 saa 11:36

byaba byiza umuhanzi agiye abimenya byose,akaba umuhanzi na producer.Urugero ni urwa Gasasira Jean Felix soso mado wo mu mpala,yari umuhanzi,umuririmbyi,umucuranzi,akaba na producer.urundi rugero ni rodrigue karemera ,......
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X