Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ubusesenguzi: Ni iki cyaba gituma bamwe mu bahanzi nyarwanda batifuza gukorana n’abajyanama?

Bikomeje kugaragara ko bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda ndetse banafite amazina akomrye kandi abakunzwe mu ruhando rwa muzika batagira abajyanama (managers) bakurikirana ibikorwa byabo ndetse n’inyungu zibivamo, cyangwa se abanabafite ugasanga baratandukanye ndetse bamwe bakanatandukana nabi.

Aha benshi bibaza niba ikibazo kiri ku bahanzi baba badashobotse bagora abajyanama babo ntibubahirize amasezerano baba baragiranye, cyangwa se cyaba kiri ku bajyanama bafasha umuhanzi ari uko bashaka kumurya imitsi nyamara nta ntera ishimishije bashaka kumugezaho.

Ibi biri kwibazwa mu gihe mu bihugu byinshi abahanzi benshi bafite n’amazina aremereye muri muzika baba bafite abajyanama bakurikiranira hafi ibikorwa byabo ndetse bakanagenzura inyungu z’abo bahanzi, ari na byo bituma usanga ahanini umuhanzi ava ku rwego yari ariho akajya ku rundi rwisumbuyeho, bitewe n’uko ibyo bakora bibabri kuri gahunda.

Gusa bitandukanye n’ibya bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda kandi bitwa ko bakomeye usanga nta bajyanama bagira, yewe nababigeze ugasanga babagize bataratera imbere bamaze gutera imbere baratandukana.

Aha batanga ingero za bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda bakunzwe muri iyi minsi ariko ugasanga nta bajyanama bagira, bamwe bakavuga ko abajyanama babo ari abagore babo mu rwego rwo gushaka kugaragaza ko bafite (Managers) ariko mu by’ukuri ntabo bafite.

Aha abasesenguzi bavuga ko ikibazo kiri ku mpande zombi haba ku bahanzi ndetse no ku bashaka kuba abajyanama babo (Managers).

Ku bijyanye n’abahanzi bamwe bavuga ko nka bamwe mu bahanzi bagiye batandukana n’abajyanama babo byagiye biterwa n’uko abahanzi ubwabo baba badashobotse bategura gahunda bakazica, nyamara ntako aba manager babo baba barakoze. Aha ngo abahanzi baba bumva ko niba binjije umutungo bakawihariye bonyine, nyamara hari ibyo aba manager baba barabashoyeho bigomba kugaruzwa, bananirwa kumvikana uko ibintu bigomba kugenda bagahitamo gutandukana.
Naho ku ruhanda rw’abashaka kuba abajyanama b’abahanzi ngo bamwe bashaka kunyumyuza imitsi y’abahanzi nyamara nta cyo babakorera kibinjiriza.

Aha abakurikiranira umuziki nyarwanda hafi bemeza ko ubundi manager yakagombye gukurikirana umuhanzi mu bikorwa bye byose bya buri munsi bijyanye na muzika. Gusa ngo bitandukanye aba managers bagaragara iyo umuhanzi agiye gukora ibitaramo, cyangwa hari amarushanwa agiyemo amwinjiriza, bigaragara ko baba bishakira kugaragara bakira ibyo umuhanzi yavunikiye nyamara nta na kimwe baba barashoye.

Ibi rero byavuze haruguru ngo biri mu bituma bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda batagira abajyanama (managers), ngo kandi ni kimwe mu bintu bituma muzika nyarwanda itagera kure cyane hashoboka ku buryo haboneka umuhanzi nyarwanda uba icyamamare mpuzamahanga, ngo abe yajya atumirwa mu bindi bihugu usange imbaga yahuruye ije kureba umuhanzi ukomoka mu Rwanda ukunzwe ku rwego mpuzamahanga.

Ese wowe ubibona ute?

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Matheus - 29/08/2016 saa 15:47

icyambere manager agomba ku managing ibihari. none umuhanzi ukorera 1 million kukwezi akeneye manager wiki? ibyo ni nko gusaba umumotard cg ufite coaster imwe ngo ashaka manager kuko volcano cg KBS imufite. nonese Diamond nagira manager kuko afite society 10 yamamaza akagira abamukurikira 2 million kuri networks, uzamugeranya na Christopher wamamaza company 1 cg nayo ntayo akurikirwa nabantu 10milli kuri network ngo uwo manager akore iki? kumanaging ibitarano bya 50 milli byo mukabari.?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X