Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abdu Mulaasi mu gususurutsa abagana H-Zone

Nyuma y’uko kuri iki cyumweru gishize abahanzi bakorera muzika muri imwe mu nzu zitunganya umuziki zikomeje kugaragaza ubuhangange ndetse n’ububasha mu gukora umuziki ukunzwe hano mu Rwanda Kina Music, bakoreye igitaramo cyo kumurika indirimbo yabo muri H-Zone, kuri ubu ubuyobozi bw’iyi nzu izwiho ibintu byose byafasha umuntu kubaho neza yaba ari ukunywa ndetse no kurya udasize no kwidagadura buratangaza ko bwamaze gutumira umuhanzi wamamaye mu gihugu cya Uganda, ari we Abdu Mulaasi.

Uyu muhanzi ukomoka mu gihugu cya Uganda kuri ubu uri mu gihugu cy’u Rwanda guhera mu cyumweru gishize, agiye gususurutsa abakunzi ba muzika bazitabira ibitaramo bye bizabera muri H-Zone kuri uyu wa Kane ndetse no ku cyumweru.

Ubuyobozi bwa M I G Ltd, ari na bwo butegura ibitaramo bibera muri H-Zone butangaza ko ntacyo butakora ngo abakunzi ba muzika bagana H-Zone Gikondo basusuruke, aho bugerageza uko bushoboye ngo bubazanire abahanzi batadukanye ngo babasusurutse.

Biteganyijwe ko uyu muhanzi azaba ari kumwe n’umuhanzi Rafiki Coga Style basusurutsa abazaba bitabiriye ibi bitaramo bibiri bizabera muri H-Zone, aho icya mbere kizaba kuri uyu wa Kane ikindi kikaba ku cyumweru.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X