Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ubwumvikane buke hagati y’abategura Salax Awards n’abo bayitegurira bwatangiye kugaragara

Mu gihe hakomeje gutegurwa amarushanwa ya Salax Awards aho abahanzi mu byiciro bitandukanye bagenda bahabwa ibihembo kubera kuba baritwaye neza kurusha abandi mu gihe cy’umwaka, agiye kuba nshuro yayo ya karindwi, kuri ubu hatangiye kugaragara ubwumvikane buke hagati y’abayitegura, na bamwe mu bajyanama b’abahanzi (managers) ndetse na bamwe mu bahanzi ubwabo.

Nyuma y’uko ubuyobozi bwa “Ikirezi Group” bushyize hanze urutonde rw’abahanzi bazahembwa muri Salax Awards ku nshuro ya karindwi, bamwe mu bahanzi bahise bafata iya mbere bavuga ko abategura Salax Awards bakomeje gukora amakosa ndetse atanakwiye gukorwa, ibintu bituma umuziki nyarwanda udatera imbere ahubwo usubira inyuma bitwaje ko ari abanyamakuru ndetse bashyigikirwa n’abandi bagenzi babo benshi.

Aha twavugamo nk’Umuhanzi Uncle Austin wagaragaje byinshi byagiye bikorwa bitari byiza ndetse nubu bitarakosorwa.

JPEG - 52.8 kb
Uncle Austin

Uncle Austin yagize ati: "Tuvugishe ukuri, nturebe ngo ni Austin ubivuze, reba kandi uvuge uti ‘kuki dukomeza kurebera amafuti ya bano bantu bategura Salax Awards n’ibindi nka byo buri gihe? Ndibuka bima Naason award ayikwiye afite hits nka Nyigisha na Amatsiko. Ndibuka iya mbere yo sinavuga. Ndibuka igihe bimye Urban boys Awards bafite indahiro n’Umwanzuro. Ndibuka Chanel bamuca amazi afite Ndarota. Ndibuka baca amazi Nzakwizirikaho, Ibihe Byose n’izindi. Ndibuka rimwe bima Riderman Award ayikwiye, ndibuka Jay P adahabwa producer w’umwaka, nkibuka igihe Pastor P birengagizaga ibyo akora.

Kwanza kugeza ubu nimba ntibeshye, ni benshi bamaze kugura Awards bakazitwara batazikwiye, tukagira na proof y’uko zaguzwe tugaceceka dushaka kuba polite na gentlemen. Buri gihe ngo ntituvuge tudatuma abanyamakuru batwanga kuko mu Kirezi Group harimo abanyamakuru benshi kandi bakorana nabandi benshi."

Ibi binengwa byaje gushimangirwa na Niyonzima Eliel Sando, umwe mu bantu bafite abahanzi babereye abajyanama (managers), aho nawe yanenze bikomeye abategura Salax Awards, akavuga ko bakomeje gutoba umuziki bakunda yemwe bakanabatobera n’abahanzi babo bakunda.

Niyonzima Eliel Sando yavuze ko kandi Salax Awards yari igitekerezo cyiza ku bayitangije, ariko bananiwe kuyishyira neza mu bikorwa.

JPEG - 41.9 kb
Niyonzima Eliel Sando

Aha yagize ati: "Njye rwose sinigeze nemera na rimwe Salax Awards. Salax Awards yari igitekerezo cyiza kubayitangije, ariko bananiwe kuyishyira neza mu bikorwa….. Kimwe mu bintu ntabarenganyiriza, ariko mu gihe badashoboye bakwiye kureka parapara no gupacapaca benshi muzi….. Nibaza impamvu duhora turebera abantu badutobera umuziki dukunda bakadutobera n’abahanzi dukunda?

Mike Karangwa umwe mu batangije Ikirezi Group, urwego rutegura amarushanwa ya "Salax Awards" akimara gusoma igitekerezo cya Eliel yamusubije ati: "Sando: kuba ari wowe utangaje ibi nta gitangaje kirimo, nta n’ikibazo mbibonamo".

JPEG - 124.8 kb
Mike Karangwa

Usibye ibi yasubije Eliel Sando, Mike Karangwa nk’umwe mu bagize Ikirezi Group yongeye kuvuga ko ibyo kwijujuta no guca imanza ku buryo Salax Awards itegurwamo biterwa n’uko buri wese aba areba inyungu ze bwite ndetse ngo abantu ntibashobora kubona ibintu kimwe.

JPEG - 146.5 kb
Ikirezi Group bategura Salax Awards

Mike Karangwa yemeza ko Salax Awards idafite imitegurirwe mibi nk’iyo ivugwaho ahubwo ngo ni uko mu itangwa ry’ibihembo nk’ibi n’andi marushanwa asaba amatora, abantu bose badashobora kubyumva kimwe aho bamwe bavuga ko bibwe abandi bishimira intsinzi aho umufana w’uwagize amahirwe yo kuzahatana ubu yishimye, naho ufana utaraje mu bahatana akaba avuga ko yibwe.

Nyamara n’ubwo Mike Karangwa avuga ko Salax Awards iba iteguye neza kugeza ubu umwe mu bahanzi batoranyijwe mu bazahatanira ibi bihemo uyu mwaka wa 2016, ari we King James yamaze kuvuga ko hamwe n’ikipe ishinzwe kureberera inyungu z’umuziki we bahisemo gusezera ku bw’impamvu za gahunda afite muri uyu mwaka abona ko atahuza no kwitabira ibihembo bya Salax awards.

JPEG - 114.5 kb
King James yikuriyemo ake karenge muri Salax Awards

Salax Awards ni amarushanwa yatangiye muri 2008 atangijwe n’abanyamakuru biganjemo abakoze kuri Radio Salus mu kiganiro “Salus Relax”, aya marushanwa akaba ahemba abahanzi mu byiciro bitandukanye. Gusa abantu b’ingeri zitandukanye bagiye batunga agatoki imitegurire n’ishyirwa mu bikorwa ry’aya marushanwa aho usanga bavuga ko ari ibintu bitanyuze mu mucyo ndetse bitumwa umuziki nyarwanda uteshwa agaciro, nyamara abaritegura bakavuga ko riba riteguye neza ndetse rifitiye muzika nyarwanda agaciro.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Antilope patient - 11/08/2016 saa 16:00

Kbs king j yakoze kuvamo iyo group irabizambya kbs reba ukuntu bimye ibihembo Nasoon bikosore bikwihagararaho mumafuti.
Kanda hano umusubize

Paul - 11/08/2016 saa 14:42

Njye Ndabona Mubaziza ubusa. Ababa bashaka ibihembo nibenshi ubwo rero ntibyabura guteza amakimbirana. Iyo Bagishyira Austin ntiyari kuvuga ibi.
Kanda hano umusubize

Niyigaba - 11/08/2016 saa 14:05

Njye nar nizeye ko izaba iya mbere mu guteza umuziki nyarwanda none ndabona birimo bisubira inguma none se reba nawe so cv ial mula arihe?oncle austin arihe?pedro someone arihe ahubwo ngo buravan ese nabanni ibibazo mwe murimo mwica umuziki nyarwanda!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X