Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Uko iminsi yicuma ni ko muzika nyarwanda iri kugenda yunguka abayiteza imbere bazamura abakiri bato

Nyuma y’ibikorwa bitandukanye bigenda bikorwa na bamwe mu bakunda muzika nyarwanda bategura amarushanwa agamije kugaragaza impano z’abahanzi bataramenyekana bagaterwa inkunga, aho twavugamo nk’ihikorwa cyiswe Hanga Higa cyateguwe na Alain Mukurarinda, amarushanwa yiswe kinyaga Awards, na Talent detection, kuri ubu mu karere ka Rubavu hari gutegurwa andi marushanwa agamije gushakisha impano z’abahanzi bakiri bato bagashyigikirwa ndetse batanakorerwa indirimbo.

Aya marushanwa agiye gukorerwa mu mirenge 12 igize akarere ka Rubavu, abaritegura bavuga ko bashaka gucukumbura impano nshya bakazizamura zikagera ku rwego rushimishije ari na byo bizazamura umuziki wo muri aka karere ndetse na muzika nyarwanda muri rusange.

Aha bavuga ko bazajya bahuza imirenge ibiri (2) maze abatsinze bazahatane ku rwego rw’akarere havemo abarushije abandi bahabwe ibihemo birimo kwishingirwa no kuzakorerwa indirimbo n’inzu itunganya umuziki izwi ku izina rya Easy and Possible Ltd, ari nayo iri gutegura ayamarushanwa.

Si ibyo gusa kandi abatsinze ku rwego rw’akarere biteganyijwe ko bazahembwa mudasobwa na telephone ngendanwa zigezweho.

Nk’uko byatangajwe na Sano, umwe mu bari gutegura aya marushanwa ngo abazahatana bazaririmba mu njyana ya R&B na Afro-beat, ngo nta njyana ya Hop Hop yemewe mu bazahatana.

Yagize ati: "Bazahatana baririmba mu njyana zindi ariko Hip Hop ntabwo izaba irimo. Ni R&B na Afro-beat bazaririmba."

Abajijwe impamvu injyana ta Hip Hop itazaba irimo yasubije ko bo nk’ikigo cyari gisanzwe gikora ibijyanye n’imyidagaduro ndetse bakaba bafite inzu nshya igiye kuzajya itunganya umuziki bakoze igereranya ku njyana zikunzwe kurusha izindi bagahitamo R&B na Afro-Beat kandi ngo kuko barebye bagasanga abahanzi bari basanzwe mu karere ka Rubavu nta musaruro batanga bahitamo gushaka abakiri bato bafite impano kugira ngo babazamure.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X