Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Uko urukundo rwa Knowless na Clement byagizwe ibanga rikomeye ni na ko kwibaruka kwa Kownless byaba bigiye kuba

Nyuma y’igihe kinini bakundama bakaza kubitangaza habura igihe kitagera mu mezi atatu ngo babane byemewe n’amategeko, kuri ubu ikiri kuvugwa ni uko Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement bashobora kuba baribarutse ariko bakaba barabigize ubwiru bukomeye nk’uko iby’urukundo rwabo byari bimeze.

Mu minsi ishize nibwo amafoto yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga havugwa ko uyu muhanzikazi ubarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Kina Music akaba umufasha wa Ishimwe Clement atwite ndetse inda nkuru, kuri ubu ikigezweho ni inkuru zivuga ko uyu muhanzikazi ukunzwe n’abatari bake yaba yibarutse.

Izi nkuru zatangiye gukwirakwizwa kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Ugushyingo 2016, gusa umwe mu nshuti z’uyu muryango utashatse ko amazina ye amenyekana yemeje ko uyu muhanzi kazi yibarutse.

Yagize ati: "Knowless yamaze kwibaruka umwana w’umukobwa, bamwibarutse kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2016 gusa byagizwe ibanga si abantu benshi babizi."

Gusa Ishimwe Clement nk’umutware mu rugo rwe na Butera Knowless, yanyomoje ayo makuru avuga ko atumva aho aba yavuye cyane ko nawe yabibajijwe n’abantu banyuranye kuva ku munsi wo ku wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2016.

Yagize ati: " Sibyo, sinzi aho ayo makuru ari kuva, wenda ni imigisha batwifuriza, gusa sibyo nanjye guhera ku wa Gatanu barabimbazaga nkagenda mbwira abantu ko ataribyo."

Gusa abavuga ibi bvy’uko Knowlell yaba yaribarutse ariko bikagirwa ubwiru bukomeye, bashingira ku ifito Ishimwe Clement aherutse gushyira ku rubuga rwa instagram maze hasi ubwo yashyiragamo amagambo ashyiraho agafoto k’umuryango, ni ukuvuga umubyeyi n’umutware we ndetse n’umwana.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

uwamahoro donatille - 9/11/2016 saa 15:07

mbese MWe Imana ibagenzuye byababera byiza mwicira Abandi ho iteka naho ibyaha byaba bitukura DDD ibihindura umweru
Kanda hano umusubize

am - 9/11/2016 saa 13:57

Don't be stressed people
Kanda hano umusubize

fifi - 9/11/2016 saa 09:03

Ariko mwabantu MWe muhora mutuka Knowles muramushakahw'iki?uko nukumwinjirira mubuzima gusa mushaka?cg harikindi kibyihish'inyuma? ngo yabahish'ubukwe bwe NGO yanze no kwemeza ko yabyaye!ibyo s'ubundi mbabaze birabareba?aramaze niwe uzihitiramo uko agomba kubaho we numuryango we,ntabwo azabaho uko rubanda mubishaka,Knowles's se arinda abatangariza ko yabyaye n'ababyeyi be se cg abavandimwe be abibwira NGO bamutindire ikiriri?,abo agomba kubwira yarababwiye barabizi kandi bazamuhemba babe mumwanya w'ababyeyi be.urabona igihe mwahereye?askigali we ndabiyamye kuri Knowles's mumureke aho ageze n'Imana yahamugejeje nibyo atunze n'Imana yabimuhaye mwa baswa MWe,niwe Uzi ubuzima yabayeho mutaranamumenya kandi ibyo kumutega iminsi mubireke ntabwo azasubira aho yavuye muhora mumucyurira,imfubyi ibaga yotsa,kandi nyakamwe ntavumba mubakara,ahubwo burya azi ubwenge,buriya rubanda muri babi gusa,rata Knowles nguhaye impundu
Kanda hano umusubize

fifi - 9/11/2016 saa 09:02

Ariko mwabantu MWe muhora mutuka Knowles muramushakahw'iki?uko nukumwinjirira mubuzima gusa mushaka?cg harikindi kibyihish'inyuma? ngo yabahish'ubukwe bwe NGO yanze no kwemeza ko yabyaye!ibyo s'ubundi mbabaze birabareba?aramaze niwe uzihitiramo uko agomba kubaho we numuryango we,ntabwo azabaho uko rubanda mubishaka,Knowles's se arinda abatangariza ko yabyaye n'ababyeyi be se cg abavandimwe be abibwira NGO bamutindire ikiriri?,abo agomba kubwira yarababwiye barabizi kandi bazamuhemba babe mumwanya w'ababyeyi be.urabona igihe mwahereye?askigali we ndabiyamye kuri Knowles's mumureke aho ageze n'Imana yahamugejeje nibyo atunze n'Imana yabimuhaye mwa baswa MWe,niwe Uzi ubuzima yabayeho mutaranamumenya kandi ibyo kumutega iminsi mubireke ntabwo azasubira aho yavuye muhora mumucyurira,imfubyi ibaga yotsa,kandi nyakamwe ntavumba mubakara,ahubwo burya azi ubwenge,buriya rubanda muri babi gusa,rata Knowles nguhaye impundu
Kanda hano umusubize

mimi - 9/11/2016 saa 00:45

Cyokoza amashyari aragwira kwanga umuntu kubwintambwe ateye ukamutuka ukamuhindura uko ubishaka ntibikuraho umugisha yawe n Imana mwabareste bagakora ubuzima bwabo ukobabishaka???ni abastar bagomba gukora ukobashoboye bakagira umwihariko nonese kubwo udushya bahoramo mubona abatabavugisha amangambure???ubuse nindi ukibuka abakimaze?? Umustar nyawe ahora mudushya ngo atibagirana izina rikibagirwa nabanyamakuru.bravo clement&knwoless
Kanda hano umusubize

egoko - 8/11/2016 saa 11:48

Ariko, uyu muryango wa Clément, Thomas Muyombo, kuki abanyamakuru babitayeho cyane, harya nukubera batwaye Gumama!!!!!!!!!!!!! Birashoboka ko baha abanyamakuru Ruswa kugira be kwibagirana mumitwe yaba fana babo. Bibagirwe ariko kwigereranya na ba JZ, cg Kanye west.... Na Diamond ntibamwiteze
Kanda hano umusubize

gasana - 8/11/2016 saa 00:02

Abo ni bantu ki?kuki itangazamakuru rikabya?bafitiki?bamariye iki igihugu?n'abaruvanye mu menyo ya ruabamba ntibavugwa none izo mbwa nizo muturatira!!! Mwabuze ibyo muvuga pe!!
Kanda hano umusubize

laety - 7/11/2016 saa 22:45

ariko koko abantu bakora comments ubwo mubona mutari abasazi. Uyu muryango muwushakaho iki ko wabihoreye. Umwana bategereje iyo mumuvuma ubwo ntasoni mugira mujye mwisonera uwo mumarayika Imana izamuhe umugisha kazitonde nka ababyeyi bako shenge
Kanda hano umusubize

aaaaaaaaaaa - 7/11/2016 saa 22:37

Ark habuze izindi nkuru zandikwa ko mbona famille Clement yibasiwe cyane? niba adashaka kubitangaza mwamuretse mugakora izindi nkuru ko zihari
Kanda hano umusubize

Anastase - 7/11/2016 saa 21:02

Byababitangaje abobastali bakoze amafutinkayo(kuntubari bafite abafanabeshi!!)
Kanda hano umusubize

krisss - 7/11/2016 saa 15:53

bateye iseseme aho bigeze nibiki
Kanda hano umusubize

krisss - 7/11/2016 saa 15:22

ubundi se babivugaga ngo tube iki mbe uwo mwana ni igitangaza cyangwa ni igiki abantu mugira ibyo muha agaciro ubu havutse abangana bate uyu munsi ntibahawe impundu aho bavukiye mbe abo bigira ibitangaza bafite iti ahubwo bateye isoni gusa bagize mariage na amezi angahe ngo barabyaye ibintu by amanyanga ntawe ubanezwe barabyara cyangwa bareke babyaraga uzacungura isi assyyyyiiii nibantu iki na makuza wari nyiri ibintu aragiye nkaswe abo bigira ibitangaza ntacyo bari ntimugahe agaciro ibidafite agaciro uwo numuruho wanyu twe nka banyarwanda uwo yavuka atavuka ntacyo atumariye azaba umwana nkabandi muhishe isi izahishura iramutegereje
Kanda hano umusubize

- 7/11/2016 saa 22:07

ahubwo!mbese bibazako arakana yesu kavutse??nibakure amagambo abishe kumva.
Kanda hano umusubize

jihnnn - 7/11/2016 saa 15:22

unmwana uvuye mu busambanyi nuko
Kanda hano umusubize

nshimiyimana khared - 7/11/2016 saa 14:44

ibyo biraturambiye
Kanda hano umusubize

nshimiyimana khared - 7/11/2016 saa 14:42

arikose ibyo bintu byo nibiki igihe bahereye
Kanda hano umusubize

GAHATSI GERARD - 7/11/2016 saa 13:48

Niba barabyaye bagombye kubivuga.Si byiza ko ibintu byose biba ibanga,cyane cyane ibi nubundi biba bigomba kumenyekana.Cyokora nubwo kubyara ari byiza,imana ishaka gusa ko uryamana n'umuntu mwateye igikumwe.Imana yanga ubusambanyi.Clement na Knowless babyaye hashize amezi 2 bateye igikumwe.Bivuga ko nubundi baryamanye mbere yuko basezerana.Twe kujya dukinisha imana.Tujye dukora ibyo ishaka.Nubwo abantu babarirwa muli za miliyoni nyinshi bakunda ubusambanyi,bamenye ko Bible ivuga ko batazaba mu Bwami bw'imana nkuko tubisoma muli 1 Corinthians 6:9,10.Kwishimisha nyamara utazabona ubuzima bw'iteka,uba udatekereza neza.Tugomba gushaka ubuzima bw'iteka muli Paradizo,twirinda gukora ibyo imana yanga.Tujye dutinya imana yaturemye.
Kanda hano umusubize

Ange - 7/11/2016 saa 11:55

Ariko muba mwabuze abandi mwandika uyu mudamu mwamuhaye amahoro .
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X