Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ukuri ku mpamvu zateye itandukana ry’abasore bo muri Active n’abakunzi babo

Ny’uma y’ibyagiye bicicikana mu bitangazamakuru bitandukanye bivuga itandukana ry’abasore babiri Umuhanzi Olivis n’umuhanzi Derek bagize itsinda rya Active n’abakunzi babo aribo Miss Teta na Miss Vanessa, kuri ubu bose barivugira icyatumye batanduakana.

Kimwe mu bintu bisekeje ni uko Derek yahisemo gutandukana na Sandra ngo ashyigikire mugenzi we Olivis wabenzwe na Miss Vanessa, wamugaye ko akiri umwana.

Mu kiganiro bagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda, nabo bahishura impamvu nyakuri zateye uku gutandukana kw’aya ma ‘couples’ yombi icyarimwe.

Olivis yavuze ko abantu bose yanze kugira icyo abatangariza, ariko yemera kugira amagambo make atangaza ku itandukana rye n’uwari umukunzi we Miss Vanessa ubu batari gucana uwaka.

Olivis yagize ati: "Nta kibazo twari dufitanye, nashidutse mbona yandika biriya bintu nta kindi kibazo dufitanye, ni ukuri. Iyo nibura abyandika twari dusanzwe twaravuganye nabi wenda nari gupfa kubyakira nkamenya ko wenda byahereye mu kuvugana nabi, ariko nta byari bihari nashidutse gusa mbona yandika."

Ibyo Olvis avuga ko Miss Vanessa yamwanditseho ni ibi: "Mbega ukuntu nari nkumbuye ubuzima bwo kuba ingaragu! Ndacyari muto sinabasha kurera umwana w’abandi kandi ndakuze sinabasha gukomeza gutegereza. Nakundaga umukunzi wanjye kugeza ubwo mbonye ko agifite imyaka myinshi yo gukura, ariko simfite n’umunota wo kumutegereza."

Olvis avuga ko ibirenze kuri ibi bizakomeza kuba ibanga hagati ye na Vanessa, ariko ko yamunenze ko yamwandagaje ku karubanda.

Mu magambo yanditse ku rubuga rwa Instagram, Olvis yasubije Miss Vanessa, amwereka ko atishimiye ibyo yamutangajeho, aho yanamubwiye ko atari akwiye kwita umwana uwo yambariye ukuri.

Yagize ati: "Nifuje kukubwira nti ‘ntawita umwana uwo yambariye ukuri. Ntewe ishema no kukiwfuriza ibyiza byose, kandi ujye uhora wibuka ko kuwo ari we wese kwihanganira imico yawe, rero igendere ku neza yawe. Ndacyariho, amahirwe masa!"

Ku rundi ruhande Sandra Teta na Derek na bo basaga nk’abari baraciye umubano ariko baranze kwerura ngo babivuge.

Akimara kumenya ibyo Vanessa yavuze kuri Olvis, Derek yahise atangaza ko noneho nawe atandukanye ku mugaragaro n’umukunzi we Teta, avuga ko ari ‘single’.

Sandra yavuze ko nta kindi kibazo yari afitanye na Derek, ko yabonye yandika ko ari ‘Single’ kandi ko ibyo bisobanuye ko batandukanye.

Yagize ati: "Iyo umuntu avuze ko ari ‘Single’ biba bifite igisobanuro cyabyo niba yaranditse ko ari ‘single’ ubwo ntabwo tukiri kumwe. Ntabwo twigeze tuvugana ko twatandukanye ariko uko yabyanditse nyine ni uko. Twe twari tumeze neza nta kibazo, kuri njyewe nta kibazo twari dufitanye."

Derek atangaza ko yatandukanye na Sandra Teta ku bw’impamvu zabo bwite bifuje guhisha mu buryo bwo gushaka gukomeza bubahana nk’inshuti, ariko ko babonye bitagishobotse gukomeza gukundana.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

senyarwi tersphoro - 25/06/2016 saa 21:13

birakaze, pe murebere, remyese,hamwe, inyaba,cyiriha,gatiyanyu
Kanda hano umusubize

laetitia - 25/06/2016 saa 15:09

arko aba miss bikigihe ni hatari olivis mureke ashake abandi ajya kwambarira ubusa
Kanda hano umusubize

Mutabaruka jean claude - 24/06/2016 saa 21:58

gusa ukobyumva miss vannes y,anditse amagambo atarimeza y,ikosore
Kanda hano umusubize

Nina - 24/06/2016 saa 20:51

Noneho impamvu numvise iransekeje. Ngo" ntitwavuganye nabi nanjye nagiye kubona mbona yandika..." Yewe bose ni abana koko. Vanessa yavuze ukuri.
Kanda hano umusubize

mugwanashaka madiba - 24/06/2016 saa 08:55

reka mbabwize ukuri.umukobwa arinze yubahuka akatangaza kuka rubanda tureke kubikubwra muri babiri,ko uri kadogo umwana atarakura. hari ikiba kitagenda neza .nukuvuga muri make ntumuhaza nturamenya kurongora.nokumensha ko nkuko nabahungu tutaremwe ki we nabakobwa nuko uzashake undi uzabona uwo muvyumva kimwe uyo ni ikirumbo ntuwamushobora.
Kanda hano umusubize

Emery - 23/06/2016 saa 22:16

Bose Ntanumwe Arakura Baracyarabana
Kanda hano umusubize

- 23/06/2016 saa 20:55

ahaaaaa!! murasekeje KBS mwese muri Ababa.
Kanda hano umusubize

Maniriho James - 23/06/2016 saa 17:53

Tujye tumenya ijambo GUKUNDA icyo rivuga.Aba mwita ko ali abakunzi ,ntabwo ali byo. Soma urukundo icyo ari cyo muli 1 Abakorinto 13:4-7.Iyo ukunda umuntu,ntabwo umutererana,nta nubwo mutandukana.Naho ibi byo kuryamana mutarashakanye imbere y'amategeko,ntabwo ali urukundo.Ni UKWISHIMISHA.Iyo umwe ahaze undi,aramuta agashaka undi.Yamutera inda,umwana bakamwica.Ntabwo rwose ali URUKUNDO na gato.Bibabaza imana cyane.Ndabasabye,ntimukabyite urukundo.Ntimugakinishe imana yacu Yehova.Ntabwo yaduhaye sex kugirango dukore ibyo yanga,tubyita gukundana.
Kanda hano umusubize

Gatete Sammy - 23/06/2016 saa 17:32

hhhh !!! ako n agakino bapanze ! ari olvis cg dereck ntanumwe watandukanye n umukunzi we ! ibyo byose birimo gukorwa my buryo bwo kwamamaza indirimbo yabo nshya yitwa " single again "ahubwo iyo ndirimbo muyitege vuba aha !!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X