Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umoja Family baje mu ruhando rwa muzika nyarwanda biteguye gukorana imbaraga zidasanzwe

Abasore bagize itsinda Umoja Family rikora umuziki bakizamuka ari bo NP, N Fizzo na Pad Lock, baratangaza ko baje mu ruhando rwa muzika nyarwanda biteguye gukorana imbaraga nyinshi ndetse ku buryo bazagaragaza ko bafite impano ndetse n’ubuhanga mu gukora umuziki.

Aba basore baririmba mu njyana ya Afro-Beat ndetse bakavangamo no kurapa bavuga ko nubwo bigaragara ko ari bwo bagitangira umuziki, ngo baje bazi neza ko umuziki w’umuntu ukundwa kubera ubwiza n’uburyohe biri mu ndirimbo ze, bityo rero ngo biteguye gukora bakagaragaza ko bashoboye gukora umuziki.

Aganira n’ikinyamakuru imirasire.com, umwe mu bagize iri tsinda ari we Pad Lock yadutangarije ko nubwo bakizamuka muri muzika bafite gahunda ndende ku buryo mu gihe gito bazaba bamaze kumenyekana hose mu gihugu ndetse no hanze yacyo ngo kuko icyo bagamije ni ugutera imbere ndetse bakanagaragaza impano zabo.

Yagize ati: "Ubundi nubwo tukiri kwiyubaka kugira ngo tumenyekane ndetse ari nabwo tukizamuka, turagerageza ibishoboka byose nibura uyu mwaka tuzabe twamenyekanye. Icyo tugamije ubu ni ugukora ku buryo tuzagaragariza abanyarwanda ko dushoboye. Icyo twizeye ni uko bazabona koko ko twaje muri muzika tubishoboye kandi dufite n’impano yo kuririmba."

Pad Loc akomea avuga ko ubu Umoja Family ifite gahunda y’uko uyu mwaka uzarangira bamaze gukora Album igizwe n’indirimbo ziri hagati y’umunani n’icumi ndetse ngo zimwe muri izo ndirimbo bazaba barafatanyije na bamwe mu bahanzi b’ibyamamare ba hano mu Rwanda, bagiye baririmba mu njyana zitandukanye, aho ku ikubitiro bateganya kubanza gukorana indirimbo n’umuraperi P Fla, ngo nyuma bakazagenda bavugana n’abandi.

Bo gusa ngo icyo biyemeje ni uko bazakora ku buryo bazatera imbere bakagera no ku rwego mpuzamahanga.

Abajijwe niba batazageraho buri muhanzi agakora ibye bikaba byatuma itsinda Umoja Family ryageraho rikibagirana mu matwi y’abakunzi ba muzika nyarwanda nk’uko ame mu matsinda yagiye atangirana ingufu ndetse akanakunda ariko akaza kubura, Pad Lock na mugenzi we N P basubije ko bidashoboka, ngo uretse kuba bahujwe n’umuziki mu buzima busanzwe babanaga nk’abavandimwe, ndetse ngo akazi bakora ni kamwe nta mpamvu bumva ishobora kuzatuma batandukana cyane ko ngo n’izina ry’itsinda ryabo risobanura ubumwe.

Bagize abti: "Reka reka ibyo kuzatandukana ntibirimo. Uretse kuba turirimbana dusanzwe tunabana kuva tukiri bato. Cyane ko n’izina Umoja Family bisobanura umuryango ufite ubumwe. Numva ntakizatubuza gukomezanya uretse wenda umuntu atakirimo umwuka w’abazima."

Aba bahanzi bakomeza bavuga ko nk’uko ubusobanuro bw’izina ry’itsinda Umoja Family buri, ngo bakeneye kuzamurana no gushyigikirana, ari nayo mpamvu basaba buri munyarwanda wese ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange kubashyigikira, byaba ari ukubatera inkunga mu bitekerezo ndetse n’ibindi byatuma iri tsinda ritera imbere.

Kugeza ubu rifite indirimbo 3 iyo bise Kiwiyemera, iyo bise Kora Music ndetse n’iyo bise Urabizi.

Kanda hano urebe indirimbo Kwiyemera ya Umoja Family

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X