Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umubano w’u Rwanda na Afrika y’Epfo uracyaburaho gato. Ese imvano y’idindira ry’uyu mubano ni iyihe?

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yavuze ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo umeze neza. Gusa ngo hari ibitaratungana neza ku mpande zombi kuko ubutegetsi bwa Afrika y’Epfo buvuga ko bwarangije ibyo bwasabwaga, ngo ikibazo gisigaye ku ruhande rw’u Rwanda.

JPEG - 70.3 kb
George Twala intumwa ya Afrika y’Epfo mu Rwanda na Louise Mushikiwabo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda bagize icyo bavuga ku mubano w’ibihugu byombi

Uyu mubano minisitiri Mushikiwabo avuga awushingira ahanini mu buhahirane , aho ikompanyi ya Leta itwara abantu mu kirere Rwandair ikora ingendo hagati y’ibihugu byombi buri munsi, no kuba amakompanyi y’ubucuruzi y’iki gihugu akorera mu Rwanda ari menshi.

Ikindi Mushikiwabo avuga kigaragaza ko umubano w’ibihugu byombi ugenda unaguka birimo kuba intumwa z’Afurika y’Epfo ziherutse kwitabira inama ku bukungu yabereye mu Rwanda, kandi zikaza ziyobowe na visi perezida w’iki gihugu.

Cyakora Mushikiwabo yavuze ko hari ibitararangira birimo kohererezanya abadipolomate, avuga ko u Rwanda rugitoranya abarwo.

Isezerano ku rundi ruhande

Ku rundi ruhande ariko yavuze ko bagitegereje isezerano Afurika y’Epfo yatanze ryo gusuzizaho Visa ku banyarwanda basanzwe. Ati:“Twebwe abayobozi tujya muri Afurika y’Epfo ku buryo bworoshye, ariko turashaka ko n’abanyarwanda basanzwe bagira ayo mahirwe. Ibyo ni ibintu dukomeza kuganiraho twembi, ariko nta kibazo gihari ku bijyanye no kunoza umubano.” Kugeza ubu ntabwo hazwi igihe iki kizavira mu nzira. Icyakora ambasaderi w’Afurika y’Epfo mu Rwanda George Twala, yavuze ko ibireba Afurika y’Epfo byose yabikoze, ahubwo ko ibisigaye bireba guverinoma y’u Rwanda.

Twala yavuze ko Afurika y’Epfo isigaje gusa kohereza umudipolomate ushinzwe ibya Visa, kandi ko itamwohereza mu gihe u Rwanda narwo rutarohereza abadipolomate barwo bose.

Ubundi se imvano yo guhagarika umubano ni iyihe?

Afurika y’Epfo n’u Rwanda bimaze igihe kinini bidacana uwaka, imirimo ya za Ambasade z’ibihugu byombi yacitse intege.

Mu ntangiriro za Werurwe 2014, Afurika y’Epfo yirukanye Abadipolomate b’u Rwanda batatu i Pretoria, n’u Rwanda narwo ruhita rwirukana abayo batandatu i Kigali.
Ntibyagarukiye aho, Ambasade ya Afurika y’Epfo mu Rwanda yahise inahagarika by’agateganyo Visa zahabwaga Abanyarwanda berekeza muri iki gihugu biturutse ku mubano mubi wari hagati y’ibi bihugu .

Yongeyeho ko yishimiye uburyo ibi bihugu byombi byiteguye gushyiraho ingamba nshya zigamije gutsura umubano mwiza n’imigenderanire.

Ubwo umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo watangiraga kuzamo agatotsi, u Rwanda rwashinje Afurika y’Epfo gucumbikira Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeye (Waje kwicirwa muri hoteli) bashinze ishyaka RNC rirwanya Leta y’u Rwanda. Afurika y’Epfo nayo igashinja Leta y’u Rwanda gushaka kugirira nabi aba bayihungiyemo.

Afurika y’Epfo icumbikiye Kayumba nk’impunzi, ariko akomeje ibikorwa bya politiki mu ishaka RNC Leta y’u Rwanda itahwemye kugaragaza ko rifatanya na FDLR gushaka guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda. Nyamara muri Afurika y’Epfo ingingo ya 130 yo mu 1998 y’itegeko rigenga impunzi rizibuza ibikorwa bya politiki bibangamira igihugu kiri mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU).

JPEG - 70.3 kb
George Twala intumwa ya Afrika y’Epfo mu Rwanda na Louise Mushikiwabo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda bagize icyo bavuga ku mubano w’ibihugu byombi

Jean Pierre T-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X