Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Hadutse umuhanzi ufite ubutumwa nk’ubwa Luky Dube mu ndirimbo ze

Nyuma y’uko Umunyarwanda Niyifasha Clemento uzwi nka “Mentor-Africa ”, atunguye Abashinwa nyuma y’uko ageze mu bushinwa agatangira guhimba indirimbo zikoze mu rurimi rw’igishinwa, kuri ubu yatangiye gukora indirimbo ziganjemo ubutumwa bwo gukangurira abatuye umugabane wa Afrika kuwukunda, guharanira ubumwe no kwiyumvamo ubushobozi.

Mentor-Africa wihariye agashya ko kuba yararirimbye indirimbo mu rurimi rw’igishinwa ari umunyarwanda, yamenyekanye mu ndirimbo nka 到了地方(Iyo mpageze) , 我 爱你(ndagukunda), 妈妈(maman), 我会来给你 开你(Nzaza tubonane amaso kumaso)。
我不相信( Ntabwo nakwizera ). Ubu rero yamaze gukora indirimbo zereka abanyafrika ko bakwiye kuba umwe, zirimo nka Africa United na Africa One Road.

Izi ndirimbo zatumye agira abakunzi benshi mu Bushinwa kuko zikoze mu rurimi rwabo, kuri ubu yamaze gukora indirimbo ziri mu rurimi rw’ikinyarwanda, ndetse ziganjemo ubutumwa bw’indashyikirwa bwo gushishikariza abanyafrika kwiyumvamo ubushobozi.

Mentor-Africa aganira n’ikinyamakuru Imirasire.com yatangaje ko ubu ikimuraje ishinga ari ugukora indirimbo zo gukangurira abanyafurika gukunda ibihugu byabo ndetse no gukunda umugabane wabo bawuteza imbere kuburyo Afrika izaba nka paradizo.

Yagize ati: "Nyuma yo gukora indirimbo mu gishinwa ubu ndashaka ko n’abanyarwanda ndetse n’abanyafurika muri rusange bamenya ko ndi umuhanzi ushoboye wifuza ko umugabane w’africa abawutuye bashoboye. Si ibyo gusa ndashaka ko nibura abanyafurika bamenya ko Afrika yacu ari nziza ndetse kurenza uko babikekaga maze bakayikunda, bakayiteza imbere, intambara zigacika, bakagira ubumwe n’amahoro mbinyujije mu buhanzi."


Mentor-Africa avuga ko ubu amaze gukora indirimbo 8 ziririmbwa mu Gishinwa, ndetse n’izindi 6 zo mu Kinyarwanda.

Avuga ko impamvu yahisemo kuririmba mu gishinwa ari uko yashakaga kwereka abashinwa ko n’abanyafrika ari abantu ndetse ko bashoboye, dore ko ariho yari amaze iminsi.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X