Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzi Abdu Mulaasi muri H-Zone arongera gususurutsa abantu

Mu masaha make ari imbere y’ikigoroba umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Uganda Abdu Mulaasi arongera gususurutsa abakunzi be ubwo araba yongeye kugaruka kuririmba muri H- Zone I Gikondo.

Uyu muhanzi w’icyamamare yaherukaga muri H- Zone kuwa kane taliki ya 9 Kamena 2016. Kuri uwo munsi yashimishije cyane abakunzi be abizeza ko azongera kugaruka mu minsi mike akaba ku ruhisho rw’indirimbo nziza atabaririmbiye.

Kuri iki cyumweru mu masaha y’ikigoroba arongera gushimisha abakunzi be abaririmbira indirimbo ze zakunzwe cyane. Muri harimo indirimbo yabiciye bigacika ya swimming Pool.

JPEG - 257.7 kb
Ubushize ubwo aheruka muri H-Zone abantu bari bitabiriye ikirori ku bwinshi

Mu gitaramo cy’ubushize ibyamamare mu Rwanda birimo Yanga icyamamare mu gusobanura mu Kinyarwanda amafilimi ndetse n’umuraperi Bull Dog wo mu itsinda rya Tuff Gang bari bitabiriye iki kirori.

Biravugwa ko n’ibindi byamamare bitandukanye mu Rwanda biraza kwitabira iki kirori nyuma y’aho byumviye ko icy’ubushize cyari kibereye ijisho.

Dore amwe mu mafoto y’uko byari byifashe ubushize ubwo Abdu Mulaasi yari muri H-Zone

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X