Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzi Bruce Melody yinjiye mu njyana ya Hip Hop

Melody, usanzwe umenyerewe cyane mu njyana ya RnB kuri ubu yatangaje ko ari gutunganya indirimbo ikoze mu njyana ya Hop Hop, aho asobanura ko iyi ndirimbo ayimazeho igihe ayitunganya, kandi ko ateganya kuyisohora akerekana ubuhanga bwe muri Hip Hop.

Melody yagize ati‘ntangira umwuga natangiye ndi umuraperi n’indirimbo ya mbere yari hip hop, hashize imyaka igera mu icumi’.

Ngiyi imwe mu mpamvu Melody asobanura ko iri mu zamuteye kwifuza kongera kwigaragaza arapa.

Aganira n’itangazanakuru, Melody yavuze ko iyi ndirimbo amaze imyaka ibiri yanditse, ko yayikoze kugira ngo ashimishe abafana b’umuziki nyarwanda by’umwihariko ab’injyana ya Hip Hop ngo anerekane ubuhanga bwe muri iyi njyana yakoraga agitangira umuziki.

Melodie yakomeje agira ati: "Nkunda hip hop, niyo njyana natangiye umuziki nkora. Numvise rero iyo ndirimbo ya Hip Hop ngomba kuyikora kuko iyo njyana hari icyo nyiziho. Nk’iyo nkoze zouk ahanini mba nyikoreye abantu bakunda zouk, rero abakunda iyo njyana ya Hip Hop ndabizi ko bazayakira neza; ni mu rwego rwo gushimisha abantu bakunda Rap nyarwanda."

Nta gihe nyacyo Melody avuga ko azasohorera iyi ndirimbo. Asobanura ko ubu agihugiye cyane mu kurangiza gutunganya Album ye ya gatatu, ariko ko nahuguka azahita ayisohora nk’umwe mu mishinga amazeho igihe atunganya.

Yagize ati: "Iyo ndirimbo nyimaranye iminsi, ariko ntabwo nayisohoye kuko ntabwo yihutirwaga, igihe cyayo nikigera nzayishyira hanze."

Wumvise iyi ndirimbo nshya, wumva Bruce Melody aririmbamo ubutumwa bunyuranye, by’umwihariko buvuga urugendo rwe mu muziki, n’uko yatangiye umuziki, n’uburyo yaje guhindura injyana agatangira kuririmba RnB.

Melody yagize ati: "Ntabwo mvuga ikintu kimwe harimo ubuzima bw’abantu baba ku muhanda, abantu babayeho ubuzima bwiza, urukundo nkivugamo by’umwihariko n’ubuzima bwanjye n’uko ninjiye mu muziki n’uburyo kera nakoraga injyana ya Hip hop ariko nyuma nkaza kujya muri RnB."

Riderman ni we muraperi Melody avuga ko yafatiragaho urugero. Avuga ko ubu bafitanye indirimbo nshya kandi ko ari ibintu yari yarifuje kuva kera akaba yarabigezeho ejo bundi, akavuga ko ‘yabakije inzozi.’

Melody aririmba Hip Hop nyuma ajya muri RnB ari na yo njyana abantu benshi bamumenyeyemo. Avuga ko kujya muri RnB ari uko ari ho yabonye afite imbaraga nyinshi kurusha muri Hip Hop yakoraga kera.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

TUYISHIME - 11/10/2016 saa 18:13

TURAKWEMERA PAPA
Kanda hano umusubize

NIHORIMBERE EGIDE - 12/10/2016 saa 21:23

ARARENZEMAN NZOKUBONARYARI?
Kanda hano umusubize

M LUCKY - 10/10/2016 saa 13:56

EEWANA TURISHIMYE CYANE KUBWIYO NDIRIMBO YA MELODY NAKUMEREZE AHO TUMUTEZE YOMBI
Kanda hano umusubize

OSCAR - 13/10/2016 saa 08:22

Umuhanzi Melody Niyongere Imbaraga Kuko Ahora Ategerejwe N,abantu Benshi Cyane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X