Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzi Ciney yahagaritse bimwe mu bikorwa bye

Uwimana Aicha bita Ciney, umwe mu bakobwa baririmba injyana ya hip hop aratangaza ko yahagaritse bimwe mu byo yakoraga kugira ngo ategure ejo he.

Ubusanzwe uyu mukobwa yakoraga itangazamakuru, muzika n’ibindi bitandukanye ariko ngo asanga igihe kigeze ngo arebe uburyo yategura ahazaza, ari yo mpamvu atakigaragara mu bitaramo kuko yitaye ku ishuri cyane ndetse n’akazi.

JPEG - 73.3 kb
Umuhanzi Ciney agiye kuba ahagaritse gato ibikorwa bya muzika

Yagize ati: “Nibyo koko ntabwo ngikunda kugaragara mu bitaramo ariko ni ukubera ko nahisemo kubanza kwiga. Nsigaje umwaka umwe gusa nkaba mbohotse nkongera kugaruka muri muzika neza nta kubeshya abakunzi banjye.”

Aha umwanya muzika cyane kuko yatumye agera kuri byinshi, ati “Muzika ndayikunda cyane kuko hari byinshi nagezeho kubera yo. Akazi nkora nakabonye kubera ko ndi umuhanzi kandi kabasha kunkemurira bimwe mu bibazo umuntu ahura na byo mu buzima bwa buri munsi.”

Avuga ko akazi kabasha kumwishyurira ishuri aho yiga muri Kaminuza ya Jomo Kenyata ishami rya Kigali mu bijyanye no gutanga amasoko ndetse akabasha no kujya muri studio.

Ibijyanye n’ibikorwa bye bya muzika, Ciney avuga ko atigeze abihagarika kuko afite indirimbo nyinshi ziri muri studio gusa yanga kubijyamo cyane kuko yumva atabasha kubifatanya n’ishuri.

Yagize ati: “Buriya nanga ikintu cyatuma mbeshya kuko nasanze ntabasha gufatanya ibintu bitatu ngo mbishobore, mpitamo kuba ndetse kimwe. Gusa nkomeza no kugera muri studio rimwe na rimwe ariko indirimbo nkazibika.”

Indirimbo ya mbere mu ziri muri studio, Ciney avuga ko izagera hanze mu kwezi k’Ukuboza k’uyu mwaka.

Mahame Gilbert

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gilbeet - 23/09/2016 saa 14:23

ndakwemera mn
Kanda hano umusubize

gilbeet - 23/09/2016 saa 14:03

ndakwemera muz uranzonga mn
Kanda hano umusubize

habineza emmy - 23/09/2016 saa 13:08

ebana nakataze si tazamusiga mwiterambere si rikumuvuduko
Kanda hano umusubize

Aimable - 23/09/2016 saa 07:26

Courage mu bikorwa byawe arko uracecetse cyane.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X