Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzi Ntakirutima Evariste aremeza ko adashobora gukorana na Sony

Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana Ntakirutimana Evariste aratangaza ko adashobora kwemera gukorera amafaranga ayo ariyo yose adahimbaza Imana.

Ibi yabitangarije Imirasire.com ubwo yamubazaga icyo yakora mu gihe yaba ahawe ikiraka cyo gukorana n’ikigo mpuzamahanga gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga kikanateza imbere abahanzi.

Iki kigo kikaba kivugwaho kuba gikorana na Illuminati.

Ntakirutimana Evariste ati “Sinakwemera gukorera amafaranga ayo ariyo yose mu gihe atavuga Imana.”

Uyu musore yatangiye umurimo wo kuririmbira Imana 2011 akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo yise Yesu ashimwe kuri ubu inaboneka kuri You tube.

Ntakirutimana avuga ko nyuma yo kumenya ubutumwa bwiza bwa Yesu Krisitu ko ari umucunguzi akamenya umugambi Yesu yari afite wo gukiza abantu bimutera kumushima niyo mpamvu yahimbye iyi ndirimbo.

Avuga ko iyi ndirimbo azakomeza kuyisangiza abantu kugira ngo asakaze ubutumwa bwiza. Ati “Muri iyi minsi nkorera Imana nsangira n’abantu ubutumwa bwiza kugira ngo dukomeze kwizera muri Yesu Krisitu.”

Asoza iki kiganiro yagiranye n’Imirasire.com yagize ati “ Namenye ko umukozi w’Imana azaragwa ubugingo buhoraho. Sinkunda iby’Isi bizarangirana nayo ahubwp ndeba ibihembo by’iteka ryose.

Ntakirutimana Evariste asengera mu itorero rya Yesu Krisitu ( Church of Jesus Christ) akaba akiri ingaragu.

Kanda hano wumve indirimbo Yesu Ashimwe ya Evariste

Gilbert MAHAME- Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X