Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzi Safi yatangaje ko yifuriza Knowless amahirwe n’imigisha mu rugendo rushya yatangiranye na Producer Clement

Mu ijoro ryo ku wa 26 Gicurasi 2016, ni bwo habaye umuhango ukomeye ugaragaza ipfundo ry’urukundo rwa Producer Ishimwe Clement na Knowless, aho yabitangaje byeruye mu maso y’inshuti n’abavandimwe, anahita asaba Butera Knowless ko yakwemera akazamubera umugore undi ntiyazuyaza aravuga ati “YEGO”, ndetse aba bombi bahita banavuga ko ubukwe bwegereje.

Umuhanzi Safi Madiba ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys ndetse rinari mu irushanwa rya PGGSS6, wanabayeho umukunzi wa Butera Knowless mu ighe cy’imyaka igera kuri itatu yose bizwi ahantu hose, nyuma bakaza gutandukana ari nabwo Knowless yahise akundana na Clement, yavuze ko yifuriza Knowless amahirwe n’imigisha mu rugendo rwo kurushinga na Producer Clement, ngo kuko nubwo bakundanye nyuma bakaza gutandukana, ngo ntibigeze baba abanzi. Ngo ku bw’ibyo rero ntiyamwifuriza ikibi kuko nawe atekereza ko atakimwifuriza.

Ubwo yaganiraga na kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda yagize ati: "Yego rwose natandukanye na Knowless. Ariko mu gutandukana kwacu ntabwo twigeze tuba abanzi ahubwo twabaye inshuti zisanzwe. Sinamwifuriza ikibi nk’uko na we nibaza ko ntacyo yanyifuriza."

Safi na Knowless ni bamwe mu bantu bakundanye bikavugwa igihe kirekire cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, ndetse banatandukana bikavugwa cyane.

JPEG - 142.2 kb
Safi na Knowless bagikundana

Nyuma yo gutandukana kandi aba bombi bagiye bakora indirimbo nyinshi umwe abwira undi icyo amutekerezaho gusa mu buryo bwa gihanzi babinyuza inkereramucyamo, ku buryo umuntu adasesenguye icyo bashatse kuvuga mu ndirimbo yavuga ko ari ibisanzwe umuhanzi ahimba indirimbo uko abishatse ntakindi agamije.

JPEG - 71.4 kb
Producer Clement yambika impeta Butera Knowless

Nyuma Knowless yakundanye na Producer Clement igihe cy’imyaka itanu yose mu buryo bw’ibanga, aho bombi nta numwe wemeraga ko bakundana, kugeza ku wa 26 Gicurasi 2016, ubwo byamenyekanaga ko umwe yambitse undi impeta y’urukundo (fiançailles), ndetse banatangaza ko mu minsi mike bazakora ubukwe, aho bivugwa ko ubukwe bwabo buzaba muri Kamena 2016, bukabera muri Gorden Tulip Hotel iherereye i Nyamata, gusa nta tariki izwi kuko biracyari ibanga rikomeye.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ingabireclemantine - 20/06/2016 saa 08:07

muraberanye
Kanda hano umusubize

ingabireclemantine - 20/06/2016 saa 08:06

muraberanyeurugoruruhire
Kanda hano umusubize

Uwineza Ange - 9/06/2016 saa 13:24

urugo ruhire
Kanda hano umusubize

munezero eric - 9/06/2016 saa 12:19

uriyamwana nacyo abaye clema esi mihigo uridanje ndakwemera gusa bibaye byiza watubwira itariki
Kanda hano umusubize

- 8/06/2016 saa 22:22

nibyiza ka bebe turamukunda
Kanda hano umusubize

- 8/06/2016 saa 21:18

ugiciye umutwe siwe ugicundamo
Kanda hano umusubize

igisumizi bakareke - 8/06/2016 saa 19:27

safi ikarume bibaho
Kanda hano umusubize

nestazac - 8/06/2016 saa 19:04

ndababay cyane kubona knowless agiye kua clement!!safi ndagukunda cyane jandi ukomeze wihangane uzoronka undi muiza kandi cyane!!!i love safi!!!
Kanda hano umusubize

brigitte - 8/06/2016 saa 12:40

turabashyigikiye
Kanda hano umusubize

Nzanana augustin - 8/06/2016 saa 08:21

ubundi baratinze batinze kubana!
Kanda hano umusubize

umurerwa sipha - 7/06/2016 saa 23:39

nibyiza turabashyigikiye
Kanda hano umusubize

umurerwa sipha - 7/06/2016 saa 23:38

nibyiza turabashyigikiye
Kanda hano umusubize

imanishimwe emmy - 7/06/2016 saa 21:06

ikarume muvandi niko binjyenda mubuzima ejo nawe urakurikiraho witinya.
Kanda hano umusubize

Gaju - 7/06/2016 saa 16:29

Wow Nibyo Rwose birakwiye ko Mariage Yawe Iba. Knd byiza Cyane Knwoless. Nawe knd Nawe Madiba Ubukwe bwawe buzaba bwiza nawe Humura.
Kanda hano umusubize

Grâce Nzayikorera - 7/06/2016 saa 15:28

Nibyiza kuko butera yarababaje
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X