Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzi Saidi Brazza ari kugororerwa Iwawa kubera ibiyobyabwene

Nyuma y’uko umuhanzi Saidi Brazza wamenyekanye mu Rwanda no mu Burundi, mu ndirimbo ze nka; Yameze Amenyo, Twiganirira, Burikukiye ndetse n’izindi zitandukanye, amaze imyaka igera kuri 12 yarabaswe n’ibiyobyabwenge, kuri ubu ari kubarizwa Iwawa aho ari kugororwa ngo azasubire mu buzima busanzwe afite imico myiza.

itangazamakuru ryamusanze kuri iki kirwa kigororerwamo urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha, ariko akavuga ko kuza kuri iki kirwa yagiraga ngo arengere ubuzima bwe bwari bwarabaswe b’ibiyobyabwenge.

Yagize ati: “Nta kindi cyaha nakoze ariko nari maze imyaka 12 nkoresha urumogi muri ubwo buhanzi bwange, nyuma nza kumva ko hari ikigo cya Iwawa gifasha abantu kureka ibiyobyabwenge, mbasaba amahirwe ngo nanjye nze hano.”

Saidi Brazza avuga ko yabonaga ibiyobyabwenge byari bigiye kumubuza gukora umuziki we, bikaba byanamutwara ubuzima.

Uyu muhanzi avuga ko aha Iwawa yita ku ishuri, yahise abona neza ko agiye kure y’ibiyobyabwenge ku buryo abona inganzo ye igenda neza mu myaka 26 yari amaze akora umuziki.

Kuri ubu Saidi Brazza agaragara mu yindi sura, kuko yiyogoshesheje inyweri z’abarasita zizwi nka “Dreads Rocks” yari amaranye imyaka irenga 10.

Indirimbo ze nyinshi nizo zisusurutsa abanyeshuri bigana mu gihe bari mu birori byo kwakira abashyitsi ndetse ni umwe mu bashyushyarugamba b’iri shuri.

Uretse kureka ibiyobyabwenge, Saidi Brazza yungukiye muri iri shuri kumenya gukora imirimo itandukanye n’ubukorikori kugiti cye akaba yarishimiye kumenya kudoda.

Avuga ko bimwe mu byahindutse kuri Saidi Blazza yahageze amenyo ye yaraboze amwe barayasimbura akiri mazima barayoza ubu ameze neza. Yahageze afite ibiro 54 ubu afite 72 mu gihe cyamezi agera ku munani ahamaze.

Ikindi ni uko kuririmba byari bimaze kumunanira mu mihogo harafatanye ariko ubu avuga ko ari gukora kuri album azashyiza hanze namara gusohoka mu mezi make ari imbere.

Kanda hano urebe indirimbo Yameze amenyo ya Saidi Brazza

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 18/06/2016 saa 14:00

Muvandi Uriya Nanjye Ndamuzi Gusa Tumusenjyere Ubwo Yisubiyeho Atazonjyera Kuyobywa.
Kanda hano umusubize

muzeyi - 16/06/2016 saa 18:18

Yoooo. Niho Brazza yibera. Ndamuzi cyane i Nyamirambo.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X