Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umunyamakuru Lucky ngo asanga kugaragara mu mashusho y’indirimbo ntacyo bitwaye

Nyuma y’uko Nzeyimana Luckman bita Lucky, Umunyamakuru w’imwe mu mateleviziyo akorera hano mu Rwanda, agaragaye mu mashusho y’indirimbo “Agatege” ya Chary na Nina yemeza atatandukiriye umuco Nyarwanda cyangwa ngo arenge ku mahame y’idini ye ya Isilam.

Lucky aganira na kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda yavuze ko byari kuba ikibazo iyo haba harimo ibintu by’urukozasoni, ariko ibindi bikaba nta kibazo biteye byaba ku muco Nyarwanda no ku mahame y’idini ya Isilamu.

Yagize ati: "Niba bitishe umuco wa Kinyarwanda kandi ntacyo byangije ku idini ryanjye, numva kugaragara muri iyi ndirimbo ntacyo bitwaye, kandi indirimbo twayikoze mbere y’igisibo isohoka mu gisibo."

Lucky avuga ko amaze kujya mu ndirimbo ebyiri kandi nabwo abisabwe.

Yagize ati: "Hari indirimbo ya King James ijyanye n’ibintu by’ubukwe urabizi ko akenshi aririmba ibijyanye n’ubukwe n’urukundo, yambwiye ko nayijyamo nanjye mwemerera ko nayijyamo. Yari iya mbere iyakabiri yari iya Chary na Nina “Agatege” Muyoboke yarabisabye na we ndamwemerera."

Abajijwe niba nta rukundo rwihariye rwaba ruri hagati ye n’umwe muri aba bakobwa, yarabihakanye asubiza ko afite Fiyanse, naho aba bakobwa bagize itsinda rya Charly na Nina bakundana bisanzwe.

Lucky avuga ko bitoroshye kugira ngo azongere kugaragara mu mashusho y’indirimbo keretse ari ibindi bintu byo kwamamaza.

Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo Agatege ya Charly na Nina

Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X