Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umuraperi Jay Polly na Ama G The Black bashobora kujyanwa mu nkiko

Nyuma y’uko mu minsi ishize Abaraperi b’abanyarwanda aribo Jay Polly na Ama G The Black bakoreye igitaramo mu gihugu cya Uganda aho bafatanyije n’abahanzi b’abanya Uganda aribo Keko na Pallaso mu gususurutsa abari bitabiriye igitaramo cyaberaga mu kabyiniro, kuri ubu umushoramali wari wateguye icyo gitaramo witwa Tonny aratangaza ko aba baraperi yavuye muri Uganda bamuhombeje banagera mu Rwanda bakajya mu kabari ke bakanywa bakagenda batishyuye, none ngo agiye kwitabaza inkiko ku bw’igihombo kinini bamuteje.

Ku itariki ya 9 Nyakanga 2016 ni bwo Jay Polly na Amag The Black bagombaga gutaramira abaturage bo mu mujyi wa Kampala bakaririmbana na Keko ndetse na Pallaso, aho bari batumiwe muri Light in Club. cIyo gihe aba bahanzi bagiye yo bakora igitaramo cyabo ndetse kirangiye barataha nk’uko byari biteganyijwe.

Aba bahanzi bageze mu Rwanda byaje kuvugwa ko hagati y’ikipe yajyanye na Jay Polly ndetse n’uwabatumiye habayeho ubwumvikane buke. Gusa kugeza ubu umugabo uzwi ku izina rya Tonny arashinja ikipe ya Jay Polly kutubahiriza amasezerano ye ndetse bagera mu Rwanda bakamuhombya, aho avuga ko binjiye mu kabari ke kari ku Kacyiru bakanywa inzoga bakigendera batishyuye.

Ku ruhande rwa Jay Polly, umujyanama we avuga ko Tonny yabambuye amafaranga menshi ndetse ko ibyo yabakoreye ari agahomamunwa. Gusa yemera ko bagiye Kacyiru bakiha inzoga ndetse bakanga kuzishyura kuko bari bazi neza ko Tonny abarimo amafaranga menshi.

Nyamara nubwo avuga ko Tonny yari abarimo amafaranga menshi, Tonny we uvuga ko yahemukiwe cyane n’ikipe yari yajyanye na Jay Polly Uganda, ngo kuko batigeze bubahiriza amasezerano bari bagiranye.

Yagize ati: "Baraje baranywa amayoga sinakubwira bagira gute… batashye batishyuye ibyumba barayemo mu gihe njye nari nemeye gucumbikira Jay Polly n’umujyanama we bakambwira ko bazanyae na Amag The Black ariko bari bumwishingire, gusa sinabo gusa baje kuko bose hamwe bari barindwi. N’ubu ndakishyura amadeni mu macumbi barayemo."

Ibi bitangajwe mu gihe hagati y’umuraperi Jay Polly n’umuraperi Fireman bahoranye mu itsinda rya Taff Gangs harimo intambara y’amagambo.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X