Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umuraperi P Fla yinjiye mu ruhando rwa Film nyarwanda

Nyuma y’uko umuraperi P Fla atangaje ko yatanye burundu n’ibiyobyabwenge akiyemeza gukora muzika nk’umwuga umutunze,yinjiye mu mwuga wa film nyarwanda aho agiye kugaragara atanga inama ku kamaro ko kuva mu mihanda bakayoboka ishuri.

Ni film nyarwanda izitwa "Kanura". Iyi film y’uruhererekane igaragaza uko umujyi utera imbere ari nako ubujura bwiyongera mu mijyi.

P Fla agaragaramo ahugura umwana wari warananiranye yibera kumihanda(Street batos) yaratwawe n’ibyisi adashaka kwiga yikundira ubuhanzi gusa, aho amugira inama amwereka akamaro k’ishuri ndetse ko ari naryo murage wambere dore ko ntan’amasambu abenshi mu babyeyi bagifite.

P Fla aganira na Kigalihit.rw,yemeje ko yishimira uyu mwanya yahawe gukina atanga inama dore ko ngo icyo yashyize imbere ari ugukora ibyubaka umuryango nyarwanda.

Yagize ati: "Nikoko ubu nzanye impinduka kandi ndashishikariza abakunzi banjye ko badakwiye guha umwanya ibihe byahise kuko P Fla bazi atandukanye n’usanzwe."

Iyi firime y’uruhererekane izajya ahagaragara mu mezi atatu ari imbere ikazajya igaragara kuri imwe mu mateleviziyo yo mu Rwanda n’ubwo batarayishyira ahagaragara.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

14.06.2016 by Yves - 14/10/2016 saa 09:11

P fla Turamukunda kand intabwe ateye yoguhinduka ayiko meze kandi Imana ikomeze ibimufashemo,atuzanire hip hop ikaze,nayo ma filme ayakine,azajye anaduha inama nkatwe urubyiruko,akurikije ibyo yabonye! p fla turamukunda cyane%
Kanda hano umusubize

bizonga - 11/10/2016 saa 17:49

Congs papa my best rapper 4ever kagire amata uranshimishije kbsa cap kd intambwe uteye nyagasani nawe muri kumwe all things will be good for sure uruwambere kd uzahora uri best rapper in country of 100hills abavugaga let us let them talk twe dukore
Kanda hano umusubize

jado - 11/10/2016 saa 09:08

nibyizape pifur nashakishirije nomuri firime nyarwanda bizaza turamushyigikiye nakomeze aduhe ibyishimo nomuri firime
Kanda hano umusubize

Ndabishimye Nibyigiciro Cyishi Kurhme P-afla Ndakwemera Kuvabibirinumunan Kujyeza Ubu Nkubona Nkumu Rap Wambere Murwanda Komerezaho Musaza Natwetukurinyuma Man Udukorere Hp Hp Niba Uziko Ujyiyegukora Aforobiti Ubireke Dushaka Hp Hp Yawe Iratunezeza Musaza Ndakwemera Nkumurap Wambere Murwanda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X