Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umuraperikazi Angel Mutoni abaye umunyarwanda wa kabiri witabiriye Prix Découvertes RFI

Nyuna y’umuhanzi Mani Martin muzika nyarwanda yongeye kubona umuhanzi uyihagararira mu irushanwa mpuzamahaga rya Prix Découvertes RFI, irushanwa ngarukamwaka ritegurwa na Radio mpuzamahanga y’abafaransa RFI , aho abatoranyijwe bazenguruka umugabane w’Afurika bakora ibitaramo uwatsinze agatangarizwa i Paris mu Bufaransa. Uwatsinze azahembwa amafaranga angina n’ibihumbi 10 by’amayero.

Angel Mutoni - Sema SemaAngel Mutoni umuhanzikazi nyarwanda ukora injyana ya Hip Hop, ni we muhanzi nyarwanda watoranyijwe mu bazitabira irushanwa rya ‘Prix Découvertes RFI 201’ aho kuri ubu ari mu myiteguro yo kuzaryitabira.

Angel Mutoni ubarizwa muri Barick Music Creation Group abaye umuhanzi wa kabiri w’umunyarwanda ugiye kwitabira iri rushanwa nyuma ya Mani Martin waryitabiriye mu mwaka wa 2013.

Abaheruka gutsinda iri rushanwa ni iken Jah Fakoly wo muri Côte d’Ivoire, Rokia Traoré wo muri Mali, Didier Awadi wo muri Sénégal, Amadou & Mariam bo muri Mali na Maurice Kirya wo muri Uganda.

Angel Mutoni azwi mu ndirimbo nka Sema Sema, No Filter, Tell ‘em, and Up. Mu ntangiriro z’uyu mwaka akaba yaritabiriye Amani Festival yabereye I Goma muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Angel Mutoni - Sema Sema

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Matayo - 18/09/2016 saa 21:34

Hummm, nta bandi bahanzi se bigeze bitabira iri rushanwa koko murabyemeje? yampayinka...muragaciye namwe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X