Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umuriro uraka hagati ya Phil Peter na Nizeyimana wo mu ikinamico Urunana

Nyuma y’uko abanyamakuru baganirije umuhanzi Mugabo Serge bakunda kwita Sajou, akaba azwi cyane nka Nizeyimana mu ikinamico Urunana, maze amajwiye akaza gukoreshwa mu kiganiro Sunday Night cyatambutse cyumweru nijoro kuri radio Isango Star, aho Sajou yavugaga ko we atajya yiruka ku banyamakuru, nyuma Umunyamakuru Phil Peter akaza kuvuga ko uyu muhanzi afite imyumvire irihasi ndetse atanashobora gutera imbere, kuri ubu hagati y’uyu munyamakuru n’uyu muhanzi Sajou umuriro uraka.

Umuhanzi Sajou (Nizeyimana) kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, yavuze uburyo kudatera imbere kwe abona biterwa n’uko yananiwe kwiruka ku banyamakuru bamwe na bamwe bamusaba kubaha ruswa (ibyo bakunda kwita giti), akaba anabibona nk’imbogamizi ku muziki nyarwanda.

Yongeyeho ko kandi adashobora kwiruka inyuma y’abanyamakuru, ndetse ngo we azajya akora indirimbo ubishaka niyumva ari ngombwa ko ayikina ayikine atarinze kumwirukaho. Aha yavuze ko bishoboka kuba ari nay o mpamvu amaze igihe kinini muri muzika akaba atamenyekana.

Aha yagize ati: "Sinjya niruka ku banyamakuru ngo ndabasaba ko indirimbo zanjye bazikina. Ntanubwo nzabikora. Ubanza ari cyo gituma ntamenyekana."

Nyuma y’aya magambo Umunyamakuru Phil Peter yavuze ko Sajou afite imyumvire iri hasi cyane kandi yasigaye inyuma, aboneraho gushimangira ko atazigera n’ubundi agira intambwe atera mu muziki we.

Ibi byaje gutuma Sajou agira uburakari bwinshi maze avuga icyaba cyihishe inyuma y’ibyo Phil Peter yavuze, ndetse anavuga ko uyu ari umunyamakuru mubi utuma muzika nyarwanda idatera imbere kuko ngo yaka abahanzi ruswa kugira ngo akine indirimbo zabo kuri radio.

Sajou (Nizeyimana mu Runana) abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yagize ati: "Birababaje cyane phil peter (isango star) kuba wanenga ko imyumvire yanjye iri hasi kubera ntiruka kubanyamakuru, nibyo ndabisubiramo ko ntabiruka inyuma uri urugero natanga rwabanyamakuru babi kuko Kamichi umfasha mubuhanzi bwanjye yaguhaye indirimbo yanjye umusaba ko naguha ruswa (Giti) sindya iminwa, uri umunyamakuru mubi nimwe mwica muzika, We don’t do art to please journalists, i’m sorry ‪#‎NIKO_NABAYE‬Mulemba Is’haq Iras Jalas"

PNG - 103.9 kb
Aya ni amagambo Sajou yanditse ku rukuta rwe rwa facebook

Nyuma y’uko uyu muhanzi atangaza ibi, abantu bagiye batandukanya barimo n’abahanzi bagenzi be bagiye batangazwa n’ibyo avuze, ndetse bamwe bakanagenda bamushima ibyo yakoze ngo kuko hari abanyamakuru bakunze kwaka ruswa abahanzi.

Gusa ku rundi ruhande bamwe bavugaga ko akenshi byose byagiye biterwa n’abahanzi abanyamakuru bamenyekanisha ibihangano byabo nyuma bamara gutera imbere bakihenura ku babazamuye.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

bill - 29/07/2016 saa 00:02

ibinyamakuru akoreraho nibikomeze bimukurikirane kuko isango izashiduka icurangira abahetsi sundeynight bay ikibi nuko abumwe agatukisha bose peter ntibizongere
Kanda hano umusubize

RUHARABU - 28/07/2016 saa 15:34

Nanjye nunze mu ry'abavuga ko abanyamakuru ari bo batuma abahanzi nyarwanda badatera imbere kubera kubasaba ruswa ngo bakunde batambutse ibihangano byabo. Please, abanyamakuru basaba ruswa abahanzi turabamaganye mu izina rya Yezu n'irya Leta y'u Rwanda
Kanda hano umusubize

jaja - 27/07/2016 saa 18:18

abanyamakuru nkamwe (phil peter) nimukenewe muri showbuzz nyarwanda (sajou) rata nibe nawe cyereste nabandi babaye nkawe kora umuziki wawe utitaye ku ntashima nkizongizo
Kanda hano umusubize

Gasore - 27/07/2016 saa 18:12

Icyakora nanjye Icyo kiganiro naracyumvishe, Phil Peter yavuze amagambo yuzuye ubujajwa Nibaza impavu iranyobera. Kumbi ni umwe mubarya ruswa??? Kubwanjye sinzongera kukumva you are no longer credible Kdi nzakwangisha aho binshobokera hose. Isango please sack him !!!!!
Kanda hano umusubize

mususwe - 27/07/2016 saa 13:27

@sajou thanks kbs uri umuntu w umugabo, kbs ibyo sajou yavuze ni ukuri 100% kuko nanjy Peter yanyatse giti ndetse nzi nabandi ba underground benshi twaganiriye nabo byabayeho, harimo n umukobwa yasaby ko yazamuzanira indirimbo iwe ngo akamugira inama zuko yamenyekana ukagirango iwe niho akinira indirimbo niba mbeshya muzabaze umukobwa witwa joxy jojo byavugwaga ko yaba ari umukobwa wa kanyombya, abadashoboye guhakwa umuziki tuwukora twishimisha knd nziko one day amadebe azava muri industry tukongera kubona aba nyamwumva muri media
Kanda hano umusubize

yego - 27/07/2016 saa 13:24

Nibyo koko abanyamakuru baka ruswa abahanzi kugirango ba playing indirimbo zabo rwose nanjye ndi umuhamya wabyo.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X