Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umusaza Léonidas waririmbye ‘Mukandori’ yitabye Imana

Kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Nyakanga 2016 ni bwo Umusaza Mutabaruka Léonidas waririmbye indirimbo yise ‘Mukandori, Mukagacinya , Monika, Kanguka burakeye, n’izindi yitabye Imana azize indwara y’umwijima ‘Hépatite’.

Amakuru agera ku kinyamakuru imirasire.com , avuga ko Umusaza Mutabaruka Léonidas wari ufite imyaka 61 yari amaze igihe arwaye indwara ya ‘Hépatite’ nyuma yaje kwiyongeramo na diyabete bityo umubiri ucikira rimwe intege ari na byo byamuviriyemo urupfu.

Bamwe mu bahanzi bamaze kumva iyi nkuru, bababajwe n’urupfu rw’uyu musaza kubera ko yari umwe mu bahanzi bakuru bageragezaga kwegera urubyiruko rurimo gukora umuziki mu Karere ka Ngoma akabereka icyo bagomba gukora ngo na bo bamenyekane.

Si abahanzi gusa kuko na bamwe mu banyamakuru babanye n’uyu musaza nyakwigendera bababajwe n’urupfu rwe. Aha twavugamo nka Ntwari Aloyse Gonzague, umunyamakuru kuri Radio Izuba, yanadutangarije ko hari hashize ibyumweru bibiri gusa bakoranye amutumiye mu kiganiro kuri radiyo ndetse ngo bakaba bari baragikoranye.

Mutabaruka yari yaramaze guhabwa izina rya ’Mukandori’ mu gace atuyemo bita ’Ku Gyasemakamba’ mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mutabaruka Léonidas yari umwe mu bahanzi bafite ubunararibonye muri muzika nyarwanda aho yatangaga inama ku bahanzi ndetse na bamwe bakaba bamufata nk’icyitegererezo cyiza muri muzika Nyarwanda, akaba atabarutse yari afite imaka 61.

Umuhango wo gushyingura uyu nyakwigendera uraba uyu munsi, akaba ari bushyingurwe hariya mu karere ka Ngoma ku isaha ya saa munani (14h00’).

Kanda hano urebe indirimbo Mukandori ya Nyakwigendera Mutabaruka Léonidas

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Umusaza - 6/07/2016 saa 19:28

Bitewe nuko ubigezweho ubu ari Guma guma aho abantu baza bakaciragura muri mikoro akaba aribo dukurikira murabona ko uyu musaza na gitari ye yayikoreye cyangwa akayisana kandi akayivugisha mubukene yibereyemo ntiyigeze ayita.Aba ejobundi bigenze nabi bazahinduka abamotari nibyo kuririmba bakubwireko ntabyo bigeze bakora.Ndibuka groupe nyinshi cyane zi burayi 2Be3 nizindi sinzi icyo bahindutse ubu.Muzika uyijyamo ufite icyo uyizaniye kuyizamo bagushoreye ntacyo bitanga.Abasaza nka Nkurunziza,Masabo,Byumvuhore,Impala, nubu turacyabumva kandi baracyahagurutsa imbaga nyuma yimyaka nimyaka.
Kanda hano umusubize

munyana eug - 6/07/2016 saa 10:08

Ibyo uvuga nukuri agomba kumenyekana yapfuye urabona uko yarakennye yewe ntawagira iryabara iyisi turimo nagahomamunywa ugize icyo uvugakindi ubanza nawe warara bayigukuyeho.
Kanda hano umusubize

rugero - 5/07/2016 saa 13:25

abaye umu star ari uko apfuye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X