Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umusaza Asera wagaragaye mu ndirimbo ya Danny Vumbi "Ni Danger" yitabye Imana

Niyirema Asera, umwe mu basaza bamenyekanye cyane bakanakundwa na benshi nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Ni danger’ y’umuhanzi Dany Vumbi yitabye Imana azize uburwayi.

Uyu musaza wagaragaje ubuhanga mu gukina neza mu mashusho y’iyi ndirimbo bijyanye n’ubutumwa bwari buyikubiyemo atabarutse yari afite imyaka 84 y’amavuko akaba yaguye mu karere ka Nyaruguru aho yakomokaga.

Nk’uko byatangajwe na Dany Vumbi washenguwe n’urupfu rwe, ngo uyu musaza yazize uburwayi.
Mu kiganiro na Dany Vumbi yatangarije ko azahora yibukira uyu musaza ku mpanuro ze.

Yagize ati: "Nzahora mwibukira ku biganiro twagiranye nyuma yaho Ni danger isohokeye kuko twagiye tuganira yari umusaza ufite impanuro nyinshi."

Dany Vumbi avuga ko yamenyanye n’uyu musaza ubwo yarimo ashakisha ahantu yakorera amashusho y’indirimbo ye Ni danger, birangira amufashije ndetse bahita baba inshuti.

Yagize ati: "Namenyanye n’umuhungu we igihe nashakaga aho gufatira amashusho.Umusaza kuko yari yamusuye mwitegereje mbona aramutse anyemereye kujya muri video byaba ari byiza, maze turabimusaba n’umuhungu we, arabyemera!"

Danny Vumbi kuri ubu yiteguye kwifatanya n’umuryango wa nyakwigendera mu muhango wo kushyingura.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nzayisenga louis philippe - 9/11/2016 saa 23:32

uyu mubyeyi kariya gakino yakitwayemo neza pe,niba harabayeho kwitoza kugirango arya mashusho yiriya ndirimbo akorwe,uriya mubyeyi yarumuhanga rwose kubwimyaka ye yanganaga kuriya.Imana imwakire mubayo,numuryango wihangane niwacu twese.
Kanda hano umusubize

- 8/11/2016 saa 19:54

yari umuhanga abato bazamwigireho
Kanda hano umusubize

ELIE - 9/11/2016 saa 09:21

YOO! IMANA imuhe iruhuko ridashira twaramukundaga cyane.
Kanda hano umusubize

ELIE - 9/11/2016 saa 09:22

YOO! IMANA imuhe iruhuko ridashira twaramukundaga cyane.
Kanda hano umusubize

- 8/11/2016 saa 18:55

yooo nbegagahindanimibabaromyinshi gusanatwe abataribamuzi tumusabiye imigishakumana kandimwakiremubayorwose
Kanda hano umusubize

nitwa abuduru - 8/11/2016 saa 17:01

yombega wamusaza uzi wigishije dani vumbi ikinyarwandayapfuye yoooo imana imwakiremubayo tuzahoratumwibukira kuridaje amina abandimwiha gane
Kanda hano umusubize

ganza patrick - 8/11/2016 saa 14:31

uyumumusaza twaameraga IMANA imwakire mubayo kandi umuryango we wihangane
Kanda hano umusubize

Rugamba fred - 8/11/2016 saa 12:54

Imana impuhe iruhuko ridashira imwakiremubayo amen.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X