Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umutare Gaby muri gahunda yo kwegera abafana be bo mu ntara

Nyuma yo kwegukana umwanya wa10 mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, kuri ubu umuhanzi Umutare Gaby yashyize ahagaragara gahunda z’ibikorwa bye muri muzika nyarwanda, aho muri gahunda ze ateganya kwegera abafana be bo mu ntara bagataramana.

Uyu musore aratangaza ko kuri ubu icyo ahugiyemo cyane ari ugushaka uko akora amashusho y’indirimbo ye nsha yise "Ntawundi" aherutse gushyira ahagaragara, indirimbo ikunzwe n’abatari bake.

Nyuma yo gukora amashusho y’iyi ndirimbo Gaby avuga ko azahita atangira kuzenguruka intara zose zigize igihugu cy’u Rwanda, agenda akora ibitaramo mu rwego rwo kwegera abafana be ndetse n’abakunzi ba muzika.

Aganira n’ikinyamakuru Imirasire.com mu gitondo cyo kuri uyu wa kane Gaby yavuze ko nubwo ataramenya neza igihe azatangirira gukorera ibitaramo mu ntara ariko bikaba ari vuba aha, ngo igitaramo cya mbere azagikorera mu ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Ngoma, nyuma ni bwo azakurikizaho izindi ntara nk’Amajyepfo n’amajyaruguru.

Yagize ati: "Nyuma ya Guma Guma meze neza kandi ndi gukora namwe murabibona ko mfite indirimbo nshya. Ubu umushinga mpugiyemo cyane ni uwo gukora amashusho yayo, nyuma nzahita ntangira gukorera ibitaramo mu ntara, nzabanziriza mu karere ka Ngoma. Nzakurikizaho, Amajyepfo, Amajyaruguru, n’Uburengerazuba."

Uyu muhanzi avuga ko kuva indirimbo ye ’Ntawundi" ubu yatangiye kubona inyungu zayo, dore ko mu makwe atandukanye batangiye kumutumira ngo ayibaririmbire.

Avuga ko akurikije uburyo abantu benshi bayikunze, ari gushaka uburyo akora amashusho yayo ashimishije bijyanye, n’uburyo indirimbo ishimishije.

Gaby nubwo afite umukunzi, ngo iyi ndirimbo yayihimbye nk’umuhanzi uririmba ibintu biri muri sosete muri rusange, ngo ntabwo yayihimbye mu buryo bwo kuyitura umukunzi we.

Ntawundi by Umutare Gaby

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

IMANIRUMVA Devothe - 21/09/2016 saa 11:57

komerezaho natwe tukurinyuma kndi turagushyigikiye mumuziki
Kanda hano umusubize

ange - 16/09/2016 saa 00:15

ndagukind umutitat komerezah
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X